Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi

Will Smith yasabye imbabazi umunyarwenya Chris Rock, nyuma yo kumukubitira urushyi imbere y’abantu, ubwo bari mu birori byo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, avuga ko imyifatire ye itakwihanganirwa kandi ko nta gisobanuro ifite.

kwamamaza

Mu itangazo yasohoye yagize ati "Mu ruhame imbere y’abantu bose, Chris ndagira ngo ngusabe imbabazi, nitwaye nabi kandi narakosheje."

Yabikoze nyuma y’uko abategura ibyo bihembo muri sinema, bamaganye ibyo Smith yakoze ndetse ko bazabyigaho.

Smith yakubise urushyi Chris ubwo uyu munyarwenya yari avuze atebya ku mugore we, Jada Pinkett Smith.

Yavugaga ku buryo Jada yiyogoshesheje, ariko nyamara ni impamvu y’uburwayi bwo gupfuka k’umusatsi bwitwa alopecia.

Nyuma gato, Smith yafashe igihembo cya Oscars, yahawe kubera gukina muri filime ‘King Richard’, nka se w’abakinnyi ba tennis, Venus na Serena Williams.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati "Urugomo urwo ari rwo rwose ni uburozi kandi rurasenya. Imyitwarire yanjye mu ijoro ryacyeye muri Academy Awards ntikwiye kwihanganirwa. Mu byo nzi gutebya ni akazi, ariko gutebya ku burwayi bwa Jada byari bikabije, kuri njyewe ko nabyihanganira maze bituma nkoreshwa n’amarangamutima."

Smith yasabye imbabazi Rock ubwe avuga ko yitwaye nabi, asaba imbabazi Academy, hamwe n’umuryango wa ba Williams.

Yanditse ati "Ndicuza cyane ko imyitwarire yanjye yangije isura y’urugendo turimo twese”.

Will Smith n’itsinda rimwamamaza bizeye ko imbabazi yasabye zihagije mu rwego rwo gucungura akazi ke n’umubano we na Academy itegura Oscars, hamwe n’ibyo rubanda irimo kuvuga ku byo yakoze.

Inyandiko ye yandikanywe ubushishozi kuko yitondeye amagambo yakoresheje, asobanura impamvu yakoze biriya, ari uko byamugwiririye.

BBC ivuga ko gusaba imbabazi kwe bitavuze ko inkuru irangiye, kuko Chris Rock wakubiswe nawe ashobora kuzagira icyo avuga. Ibimenyetso kugeza ubu birerekana ko asa n’ushaka kwirengagiza ibyabaye.

Will Smith, yakubise urushyi mu ruhame umunyarwenya Chris Rock amusanze ku rubyiniro, ubwo yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith, bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, byatangagwa ku nshuro ya 94.

 Apr 6, 2022 - 15:48