
Ukuri ku bivugwa ku mubano wa Yago n'umugore we
Jun 25, 2025 - 15:10
Yago Pon Dat wamenyekanye mw'itangazamakuru no mu muziki yagaragaje ko we na Teta Christa, bashobora kuba baramaze gutandukana, abantu batandukanye bakavuga ko ari nk'imwe mu ntwaro zo kumenyekanisha album ye nshya yise Yago life II.
kwamamaza
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram mu butumwa bugufi yavuze ko asa nk'uri murukundo rw'ikinyoma, byaje bikurikira gusibwa kw'amafoto kumpande zombi yaba ari kuruhande rwa Yago n'urwa Teta Christa ndetse bagahagarika no gukurikirana kuri urwo rubuga.
Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise “Suwejo”.
Benshi ntibizeye ibyo yavuze ahubwo bavuga ko byagaragaye nko kugerageza kumenyekanisha album ye nshyashya yise Yago life II, yitiriye imfura ye aherutse kwibaruka.
Yago life II ni album iriho idirimbo 16, yakozweho n'aba producer batandukanye barimo; logic hit it,Dny Beats, Knox on the beat, Chrisy neat n'abandi.
Yanditswe na Venny Umurerwa
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


