Binyuze mu kiganiro "Uburenganzira bw’Umwana" amarushanwa ngarukamwaka y'abana agiye kongera kuba ku nshuro ya 8

Binyuze mu kiganiro "Uburenganzira bw’Umwana" gica ku Isango Star kigakorwa n'umunyamakuru Mukobwajana Assiati , amarushanwa ngarukamwaka y'abana agiye kuba ku nshuro ya 8 ku bana batarengeje imyaka 17.

kwamamaza

Aya marushanwa ategurwa n'umunyamakuru Assiati usanzwe ukora iki kiganiro, ategurwa agamije kuzamura impano z’abana no kubafasha kubona aho bidagudurira mu gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka.

Abana barushanwa mu kwandika no gusoma neza ururimi rw’ikinyarwanda, kuririmba, gucuranga, kubyina, gushushyanya ndetse no kuvuga imivugo.

Abahize abandi muri aya marushanwa, bahabwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri n’ibindi bibafasha gukomeza gukuza impano zabo bitewe n’irushanwa barushanyijwemo.Akorwa kandi mu rwego rwo gufasha abana kuzamura impano zabo no kubafasha kwidagadura bigirira icyizere.

Amarushanwa y'uyu mwaka wa 2025 afite insanganyamatsiko igira iti “Ijwi ry”umwana mukurengera ibidukikije.”

Biteganyijwe ko abazarushanwa mu gushushanya no kuvuga imivugo, bazagaruka ku nkuru zirengera ibidukikije.

Muri aya marushanwa kandi hakirwa abana 70 bafite impano zitandukanye hanyuma muri buri cyiciro hagahembwa abana 3 bahize abandi, gusa buri mwana witabiriye amarushanwa atahana ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n'ibindi.

Kwiyandikisha byatangiye ku itariki ya 1 Ukuboza bikazarangira kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, mu kwiyandikisha hakoreshwa sms kuri 0728830411, abiyandikisha bandika amazina, icyiciro n’imyaka kuko batarenza imyaka 17. 

Biteganyijwe ko aya marushanwa azaba tariki ya 13,20 na  27 Ukuboza 2025, ibihembo bikaba biteganyijwe gutangwa tariki ya 3 Mutarama 2026.

 Dec 10, 2025 - 11:57