
Davido yaguze imodoka y'akataraboneka
Jul 18, 2025 - 13:02
Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini Revuelto ifite agaciro k'agera hafi ya miliyoni imwe y’amadolari.
kwamamaza
Ibi bibaye nyuma y’uko Davido abaye umuhanzi w’Umunyafurika ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mashusho yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa m_jautos, hagaragaramo Davido aje gufata imodoka ye nshya.
Bagira bati "“Davido yongeye kubikora! Lamborghini Revuelto nshya yubakiwe 001 byihariye. Twubatse iyi modoka kuva ku ntangiriro. Lamborghini yaduhamagaye mu cyumweru gishize itubwira ko yarangiye, none davido ubwe ni we uyitwariye"
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


