Bosch yegukanye Miss Universe 2025 yaranzwe n'ibibazo byinshi, umunyarwandakazi yandika amateka

Miss Mexico Fatima Bosch yambitswe ikamba rya Miss Universe 2025 mu birori byabereye muri Thailand mu ijoro rishyira ku wa Gatanu, mu gihe irushanwa ryari rimaze iminsi rirangwamo inkuru ziteye urujijo, amagambo akomeretsa, kwegura kw’abagize akanama nkemurampaka, impaka ndetse no kugwa kwa ba bamwe muri ba Nyampinga barushanwaga.

kwamamaza

Bosch yegukanye iri kamba ryahatanirwaga ku nshuro ya 74 n'abakobwa basaga 120 mu gihe yari amaze iminsi avugwa cyane, nyuma yo gusohoka mu nama yateguraga irushanwa, ubwo Umuyobozi wa Miss Universe Thailand, Nawat Itsaragrisil, yamucyashaga ku mugaragaro amushinja kudakora neza ibikorwa byo kwamamaza irushanwa binyuze kuri social media.

Nawat yagaragaye kuri livestream amutunga agatoki, ndetse asaba abashinzwe umutekano kumusohora mu cyumba cy'inama nyuma yo guterana amagambo. Icyakora Bosch na Miss Iraq bahise basohoka mu cyumba.

Icyo gihe, bamwe mu bakobwa bari bahagarariye ibihugu byabo bari aho, bagaragaje kutishimira ibibaye kuri mugenzi wabo, barahaguruka byo kumushyigikira, ariko Nawat ahita abasaba kwicara, abihaniza.

"Ibyo umuyobozi wanyu yakoze ntibihesha icyubahiro: Yanyise injiji! Isi ikwiye kumenya ko turi abagore bafite imbaraga, kandi uru ni urubuga rutuma ijwi ryacu rigera kure,” Ibi nibyo Bosch yabwiye itangazamakuru nyuma y’iryo hohoterwa yakorewe ryavugishije benshi.

Ibi byatumye Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum amushimira, amugaragaza nk’urugero rw’uko umugore akwiye kwitwara mu gihe ahuye n'ibimuhutaza.”

Nubwo Nawat yabanje kwirinda kugira icyo abivugaho ku munsi w’amarushanwa, nyuma yaje gusaba imbabazi ndetse yifuriza Bosch amahirwe.

Babiri mu bagize akanama nkemurampaka bareguye! 

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakobwa barenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo na Solange Tuyishime Keita wari uhagarariye u Rwanda. Muri bo, abahagarariye Côte d’Ivoire, Philippines, Thailand na Venezuela nibo baje muri batanu ba mbere (Top 5) bari kumwe na Miss Mexico ndetse ni nabo bamugaragiye.

Ni mu gihe Solange Tuyishime Keita; umugore w'imyaka 42 wari uhagarariye bwa mbere u Rwanda muri iri rushanwa, yanditse amateka akaza muri 30 ba mbere bavuyemo Bosch watwaye ikamba. Abo 30 kandi barimo abakobwa 3 gusa bo mu bihugu bya Africa: Coté d'Ivoire, Rwanda, na Zimbabwe.

Ubwo iri rushanwa ryaganaga mu cyiciro cya nyuma, abagize akanama nkemurampaka babiri beguye mu buryo butunguranye muriniki cyumweru, biteza urujijo.

Umufaransa Omar Harfouch yatangaje ko yeguye, avuga ko irushanwa ryabaye mo amanyanga binyuze mu ‘matora y’ibanga yakozwe kandi atemewe’, akorwa hatabayeho akanama nkemurampaka kemewe.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ayo matora yakozwe n’abantu batari mu bagize akanama nkemurampaka kemewe, ariko Ubuyobozi bwa Miss Universe bwarabihakanye.

Claude Makelele wabaye umukinnyi w'umupira nawe yahise atangaza ko na we yikuye mu kanama ku mpamvu ze bwite.

Mu bindi byaranze iri rushanwa, birimo Miss Danielle Latimer wari uhagarariye Ubwongereza muri iri rushanwa waguye kuri stage mu cyiciro cyo kwerekana imyambaro y’imideli, agwa yubitse umutwe.

Naho Miss Jamaica, Gabrielle Henry, yakoze impanuka ikomeye nawe ahanuka kuri stage ari mu mwambaro w’ijoro, ajyanwa mu bitaro nk’uko byatangajwe na Raul Rocha, uyobora Miss Universe Organization.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu mujyi wa Villahermosa aho Fatima Bosch avuka, ibihumbi by’abaturage bari bateraniye kuri sitade ya baseball bakurikirana irushanwa mu buryo bwa live. Ubwo Bosch yatangazwaga nk’uwatsinze, indirimbo yahindutse " Mexique".

Byabaye ibirori bidasanzwe. Gusa hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko Fatima Bosch yabonye intsinzi bitewe no kugirirwa impuhwe bitewe n'ibyamubayeho akagaragaza ubutwari. Ni mu gihe abandi bavuga ko byatewe no kuba Ise umubyara ari umushoramari ukomeye usanzwe afite imishinga agomba gukorana bya hafi n'umuyobozi wa Miss Universe Organization. 

Umunyarwandakazi Solange Keita Tuyishime yaje muri 30 ba mbere

 Nov 21, 2025 - 11:22