
Miss Mwiseneza Josianne mu rukundo rushya, yatangaje ibigendanye n'amasomo ye
Jul 7, 2025 - 15:06
Miss Mwiseneza Josianne wamenyekanye mw'irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 rikaza gusozwa yegukanye ikamba rya Miss popularity 2019, yatangaje ko ari murugendo rwo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze (Univerty of Kigali) aho yigaga marketing.
kwamamaza
Miss Josiane ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu karere ka Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025.
Ubwo yabazwaga impamvu atakigaragara mw'isi y'imyidagaduro nibwo yatangaje ko yari ahugiye mu masomo gusa ko ari nkaho yayasoje kuko bitakimusaba kujya kw'ishuri icyo asigaje ni ukwandika igitabo.
Yabajijwe kandi uko ahagaze mu rukundo nyuma yuko ubukwe yarafite muri 2020 bwapfuye asubiza avuga ko ahagaze neza mu rukundo ko afite undi mukunzi kandi bamaranye igihe.
Muri Kanama 2020 nibwo Miss Josiane yambitswe impeta n’umusore bakundanaga biza kurangira batabanye.
Ateganya kongera kugaragara mu gisata cy'imyidagaduro bitarenze mu kwezi kwa Nzeri aho yibukije abamukurikira ko bakomeza kumushyigikira mu bikorwa azabatangariza mu minsi iri imbere.
Yanditswe na Venny Umurerwa
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


