Bruce Melodie yatanze ibyishimo mu birori byo Kwita Izina abana b'ingagi (Amafoto)

Umuhanzi Bruce Melodie yatanze ibyishimo mu birori byo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20, biri kubera mu Kinigi.

kwamamaza

Uyu muhanzi wari witwaje ababyinnyi bagera muri 30, yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Saa Moya n'izindi zitandukanye.

Bruce Melodie uri mu bahanzi bafite izina rinini mu Rwanda, yongeye gushimangira ko akunzwe n'ab'ingeri zose.

Uyu muhanzi kandi yaserutse mu mwambaro udasanzwe, yari kumwe n'abasore n'inkumi bamufasha kubyina no gususurutsa ibihumbi by'abitabiriye ibirori byo kwita izina abana b'ingagi kunshuro ya 20.

Bruce Melodie ni we muhanzi mukuru watumiwe mu gususurutsa abitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b'Ingagi 40.

Mu bandi baririmbye harimo Umuhanzikazi Ariel Wayz, Chriss Eazy, Kivumbi King, Senderi Hit,  ndetse n'itsinda rya Mashariki

Ni ibirori byahurije hamwe abasaga ibihumbi 10, barimo abita amazina abana b’Ingagi 40.

 Sep 5, 2025 - 12:31