Chryso Ndasigwa na Gatete Sharon bagiye kurushinga

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasigwa wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka 'Wahozeho' n'izindi zitandukanye agiye kurushinga na Gatete Sharon nawe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari mumyiteguro yo gukora ubukwe .

kwamamaza

Ni nyuma yuko inshuti za Gatete Sharon zamukoreye ibirori byogusezera ubukumi ndetse aba bombi bakabinyuza ku mbuga zabo za instagram.

Aba bahanzi Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo gusa inkuru z'urukundo rwabo ntabwo zigeze zivugwa cyane kugeza ubwo bo babyitangarije.

Ndasingwa na Gatete baherutse guhurira mu ndirimbo zirimo ‘Yanyishyuriye’ na ‘Wera wera wera’.

Ndasingwa na Sharon akenshi babaga barikumwe mubitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana bibera hano mu Rwanda.

Sharon azwi mu ndirimbo zirimo ‘Inkuru nziza’ n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mumpera z'uyu mwaka wa 2025.

Yanditswe na Venny Umurerwa

 Jun 23, 2025 - 12:42