Umukinnyi wa film Shefali Jariwala yitabye Imana

Umukinnyi wa film Shefali Jariwala ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde yitabye Imana, mugihe hataramenyekana icyamwishe Polisi yo muri Mumbai ikomeje gukora iperereza ngo irebe icyamwishe.

kwamamaza

Shefali Jariwala yaguye murugo rwe ruherereye mu gace ka Andheri, Polisi ya Mumbai yatangaje ko yajyanywe igitaraganya mu bitaro, aho abaganga bahise bemeza ko yapfuye.

Igitangazamakuru cyo muri Mumbai ANI cyatangaje ko amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ahagana kuya 27 Kamena saa saba z’ijoro.

Umurambo wa Shefali Jariwala uri gukorerwa isuzuma kwa muganga, mu bitaro bya Cooper Hospital kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe, kuko kugeza ubu ntiharasohoka ibisobanuro birambuye. Gusa ibitangazamakuru bimwe byatangaje ko ashobora kuba yazize guhagarara k’umutima, nk’uko The Hindustan Times yabitangaje.

Shefali Jariwala yamenyekanye cyane binyuze mu mashusho y’indirimbo “Kaanta Laga”, yakunzwe cyane , ndetse yanitabiriye irushanwa rya Bigg Boss, rizwi cyane mu Buhinde nk’irihurirwamo n’ibyamamare.

Inshuti ze zitandukanye zamwunamiye ku mbuga nkoranyambaga, harimo Umukinnyi wa filime Aly Goni na we yanditse kuri X ati: “Natunguwe kandi mbabajwe no kumva urupfu rutunguranye rwa Shefali Jariwala. Ubuzima buratungurana. Ruhukira mu mahoro.”

Divyanka Tripathi bari bahuje umwuga we yanditse kuri X ati: “Ntabwo ndabyakira. Inkuru y’urupfu rwa Shefali irambabaje cyane. Yagiye kare. Nihanganishije cyane umugabo we n’umuryango we.”

Yanditswe na Venny Umurerwa

 Jul 1, 2025 - 14:22