
Molela ya Ross Kana ikomeje kuguma mu mishinga.
Aug 25, 2025 - 13:39
Umuhanzi Ross kana yasubitse gushyira hanze amashusho yindirimbo MOLELA nyuma yuko mu minsi ishize yari yateguje abakunda ibihangano bye ko iyi indirimbo yari gusohoka taliki ya 24 Kanama 2025 ariko bikarangira itagiye hanze nkuko yari yabitangaje.
kwamamaza
Mubutumwa yageneye abamukurikira kurubuga rwa instagram yasabye imbabazi avuga ko habayeho impamvu zamutunguye zatumye biba ngombwa ko itajya hanze kumunsi yagombaga kuhagira
Ati: "abamfasha, abankunda, abafana ndetse ni nshuti ndashaka kwisegura ku bwo kudashyira hanze amashusho y indirimbo yange nshya nkuko nari nabibasezeranyije ndabizi mwari muyitegereje kandi ndabashimira cyane kubwo kwihangana no kunshyigikira habayeho impamvu zitunguranye gusa guhera none igihe icyaricyo cyose indirimbo yajya hanze kuko ndimo gukora cyane kugirango ibe yajya hanze.
Ross kana kandi yatangiye gukora kuri iyi ndirimbo acyibarizwa munzu yamurebereraga mu muziki ya 1.55AM ikaba izaba ikurikira iyo aheruka gusohora ariwenyine nyuma ya amezi 9 yitwa Mami,

MOLELA ni indirimbo isubitswe gushyirwa hanze inshuro 2 aho yagombaga gushyirwa hanze taliki ya 10 Kanama 2025 bikaza kurangira itagiye hanze ikimurirwa ku itariki ya 24 Kanama 2025 nabwo nishyirwe hanze gusa kujyeza ubu nayandi matariki yatangajwe iyindirimbo izajyira hanze.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


