Ndifuza gutaha, nkumbuye gukorera umuziki mu Rwanda: Kitoko mu myiteguro yo kugaruka gutura mu Rwanda

Nyuma y’imyaka irenga 10 yimukiye mu Bwongereza, Kitoko Bibarwa Patrick yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya kuri uyu wa 20 Kamena 2025 nyuma ya Tiro. Kitoko kandi yatangaje ko ari mu myiteguro yo kugaruka gutura mu Rwanda.

kwamamaza

Kitoko Bibarwa yavuze ko ateganya gutaha mu rwamubyaye, gusa avuga ko atahamya neza igihe n’umunsi azagarukira.

Ati “Nibyo maze iminsi ndi kubyitegura, ndifuza gutaha, imyaka 12 irahagije ntaba iwacu. Nkumbuye gukorera umuziki mu Rwanda ariko by’umwihariko hari n’ibikorwa nshaka kuhakorera. Igihe icyo aricyo cyose mu minsi ya vuba mwakumva natashye.”

Ku rundi ruhande, Kitoko yavuze ko mu gihe atarataha bitazamubuza gukora umuziki kuko muri iyi minsi yabonye umwanya agereranyije n’ibihe byashize ubwo yari ahugiye mu masomo yafatanyaga n’akazi kandi katari umuziki.

Kitoko ufite indirimbo nshya yise ‘In love’ yinjiye mu muziki muri 2008, ahereye ku ndirimbo Ikiragi yakunzwe n'abatari bacye, n’izindi zakurikiyeho zatumye aba icyamamare mu muziki w’u Rwanda.

Muri 2013, Kitoko yerekeje mu Bwongereza ari naho atuye kugeza ubu ndetse anahakomereza amasomo.

Mu mwaka wa 2022, Kitoko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ‘South Bank University’ y’i Londres mu Bwongereza aho yize ibijyanye na Politike. Yahise akomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘London Metropolitan University’.

Kitoko, ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora giteganyijwe kubera mu Bubiligi ku wa 4 Nyakanga 2025.

Yanditswe na Venny Umurerwa

 Jun 20, 2025 - 16:31