Wabaye itara ry’icyizere: Uko umuzika wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje guhindura no guhembura benshi

Muri iyi myaka ya vuba, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Gospel Music mu ndimi z’amahanga, wakomeje gufata indi ntera hano mu Rwanda. Si ugukorera Imana gusa, ahubwo uyu muziki wabaye n’igikoresho gikomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi, haba mu by’umwuka, mu bitekerezo no mu buzima busanzwe.

kwamamaza

Hari benshi bemeza ko bahindutse binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Hari Umubyeyi wagize ati " Iyo numvise indirimbo nka ‘Nina Siri’ numva ibintu byose bihindutse. Hari aho indirimbo z’Imana zankuye, aho abavandimwe batari bakinkunda, ariko ndakomera kuko numva ko Imana iri hafi yanjye.”

Uwitwa Eric Nduwayo, umusore w’imyaka 26, avuga ko Gospel yamukuye mu buzima bubi:

Yagize ati  “Nigeze kuba mu buzima bw’ubusinzi n’ubwigunge. Ariko uko nakomeje kumva indirimbo zo kuramya no guhimbaza, byahinduye uko nitekerezaga ubu ndi muzima”.

Mubihe byashize,Umuhanzi Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda aganira n'Itangazamakuru.

Yagize ati “Kenshi iyo nandika indirimbo, ntekereza ku muntu wacitse intege, wumva nta cyizere agifite, nshaka ko yumva ko Imana ikimwitayeho.”

Patient Bizimana, umuhanzi umaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yigeze kubwira Isango Star mu kiganiro Sunday night ati:

“Indirimbo za Gospel si iz’amajwi meza gusa, ni ijwi ry’Imana rigera ku mitima y’abantu. Nkoresha impano yanjye mu gukiza ibikomere byinshi.”

Ibitekerezo by’abahanzi n’abafana ba Gospel bigaragaza neza ko uyu muziki wubaka abantu, ukanabagarurira ibyiringiro.

Ubufasha bwo mu mwuka butangwa n’umuziki wo kuramya ni bwo benshi bavuga ko bwagize uruhare mu buzima bwabo kuruta n’amagambo avugwa ku mugaragaro.

Nubwo bimeze uko ariko ntitwabura kugaruka ku ruhare rugirwa n' abari mu gisata cy'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana harimo: 

Uruhare rw’abahanzi n’amakorari

Amakorari yagiye agira uruhare rukomeye mu gukangurira abantu kwegera Imana binyuze mu ndirimbo zitandukanye. Uretse kuririmba, usanga aba bahanzi n’aya makorari binjira mu bikorwa by’urukundo n’imibereho myiza, nko gufasha abatishoboye, kubakira abakene n'ibindi bitandukanye bituma hari abererwa imbuto na bagenzi babo bityo bagahindura inzira y'ubuzima bava mu bibi bajya mu bihesha Imana ikuzo.

Imbuga nkoranyambaga nk’igikoresho gishya

Mu gihe cyashize, indirimbo za Gospel zumvikanaga cyane mu Nsengero no kuri Radio gusa, ariko muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zafashije abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ubu benshi bafite amashusho n’indirimbo zirebwa n’abarenga miliyoni buri kwezi, bigaragaza uko ubutumwa bw’Imana butakigira imbibi. 

Aha kandi ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga cyane cyane izicuririzwaho umuziki zafashije abahanzi kugira icyo baronka muburyo bw'ibifatika, ndetse no kugeza kure ubutumwa bwiza baririmba, ibintu bitari bimenyerewe mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka yo hambere.

Ibitaramo bihuriza hamwe abantu

Ibitaramo bya Gospel bituma abantu bibuka ko Imana ikwiye gusingizwa iteka. Ndetse abantu bakibuka ko ibi biba ari ibihe by’umunezero n’isengesho, aho abantu basohoka ahabereye ibi bitaramo cyangwa ibiterane bahumurijwe ndetse bakomejwe n'ubutumwa bunyuzwa mu ndirimbo zisingiza Imana.

Ubutumwa bwiza bunyuzwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bwageze mu rubyiruko 

Mu bushakashatsi bwiswe Youth, Pentecostalism and Popular Music in Rwanda bwa Andrea Mariko Grant mu gitabo yashyize hanze mu mwaka wa 2024, avuga ko urubyiruko rwumva indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rugaragaza ko:

Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zituma bumva bafite agaciro, amahoro n’ubutwari bwo guhindura ejo hazaza.

Zibahuza n’abandi, cyane cyane mu bihe bikomeye by’ubuzima nko guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ubukene.

Bamwe mu rubyiruko bavuze ko izi ndirimbo bazifata nk’ururimi rw’umutima (idiom of the heart) bavuga kandi ko izi ndirimbo zifasha kwivugira ibyo batabona uko babwira abandi.

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ntabwo ari umuziki gusa, ahubwo wanabaye uburyo bwo guhindura isi. 

Mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ibyorezo by'indwara, ibiza, ubukene icuraburindi n'intambara z'urudaca, indirimbo z’iyobokamana ziba itara ry’icyizere. Bityo rero, kuramya no guhimbaza Imana bikomeze kuba isoko y’imbaraga n'ubuzima bushyamu batuye Isi.

Yanditswe na Cedrick Shimwayezu

 Jul 25, 2025 - 10:14