Indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie na Diamond yatumye Fayzo Pro yongera kwibona mu mubano we na Melodie

Fayzo Pro utunganya amashusho y’indirimbo, yavuze ko afite icyizere gikomeye ku ndirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie afatanyije na Diamond Platnumz ko izamufasha kugera kure , ashingiye ku mbaraga zayikozwemo, amafaranga yatanzwe, n’uburyo bw’imikoranire hagati yabo.

kwamamaza

Fayzo yavuze ko yakoze ku mashusho y'indirimbo nshyashya ya Bruce Melodie na Diamond yitwa Pom Pom, avuga ko kuri we kuba yarongeye kugirirwa icyizere na Bruce Melodie ku ndirimbo nshya yakoranye na Diamond Platnumz byongeye kumwereka ko urukundo rwabo rwa kera mu muziki rugihari.

Yasobanuye ko gukora kuri iyi ndirimbo yiteze ko izamumenyekanisha kuruhando mpuzamahanga.

Fayzo, amaze imyaka myinshi akorana na Bruce Melodie, aho ari we wamukoreye amashusho y’indirimbo ya mbere acyinjira mu muziki. Yakomeje avuga ko mugihe bakoranye atigeze acika intege kugeza uyu munsi.

Ati: “Bruce Melodie ni umuntu ureba ibintu akumva neza uwo ashobora kubikoreraho. Urwego agezeho ntabwo ari urwo gukoresha ‘Director’ wese. Ni uko yabonye mfite ubwo bushobozi, hakiyongeraho n’ubushuti,”

Amashusho y’indirimbo Pom Pom, Bruce Melodie aherutse gukorana na Diamond, yafatiwe mu bice bibiri by’ibihugu bibiri. Fayzo Pro yafashe amashusho yo mu Rwanda, cyane cyane i Kigali ahazwi nko muri Kigali Universe, Nyamirambo na Kimironko, mu gihe amashusho yo muri Tanzania yakozwe na Sasha Vybz, umwe mu batunganya amashusho bakomeye ku mugabane w'Afurika.

Yanditswe na Venny Umurerwa

 Jul 1, 2025 - 14:03