
"Ndumva igihe kigeze" Stevie Wonder yahishuye ukuri ku bimaze imyaka myinshi bimuvugwaho
Jul 15, 2025 - 11:38
Umuhanzi w’ikirangirire ku isi, Stevie Wonder, yatangaje ukuri ku bivugwa kenshi ko abona, anaboneraho kubwira abakunzi be ko yahumye akivuka.
kwamamaza
Ibi yabitangaje mu gitaramo aherutse gukorera i Cardiff, mu gihugu cy’u Bwongereza, ubwo yari mu rugendo rwe rwiswe Love, Light & Song Tour. Yifashishije ayo mahirwe kugira ngo asubize ku bivugwa kuva cyera ko ashobora kuba abona, nubwo ku bwinshi byagiye bigarukwaho mu buryo bwo gutebya.
Wonder, watangiye kuririmba akiri umwana muto, amaze imyaka isaga 60 mu muziki, akaba yaranamamaye cyane nubwo ari impumyi, gusa hari abantu bakunze gukeka ko ashobora kuba abona, bitewe n’uburyo yitwara mu buzima bwa buri munsi.
Mu mwaka wa 2019, Shaquille O’Neal wahoze ari icyamamare muri NBA, yavuze ko Wonder yamumenye ubwo bahuriraga mu rwego ruzamura abantu mu magorofa (ascenseur), bikamutangaza cyane.
Undi wamuvuzeho ni umunyarwenya Anthony Anderson, wavuze ko yigeze kumuhamagara ngo bakinane umukino wa basketball. Mu kiganiro yagiranye na Stephen Colbert mu 2016, yagize ati: “Nzi ko Stevie abona. ibyo avuga ni ibinyoma gusa.”
Mu gihe benshi bagikemanga, Stevie Wonder we yahisemo gusobanura ibintu neza. Ati: “Nari maze igihe nibaza igihe nzabwira abantu ukuri, none ndumva igihe kigeze”.
“Abantu bagiye bavuga byinshi ko mbona, ariko ukuri ni uko, hashize igihe gito mvutse, nahise ngira ikibazo cy’ubuhumyi, ariyo mpamvu ntakurumo indorerwamo”.
“Ibyo byambereye umugisha kuko byatumye mbona isi mu buryo budasanzwe, mbona abantu uko bari mu mutima, si ku isura. Ntibintera kwita ku ibara ry’uruhu, ahubwo nibanda ku ibara ry’umutima.”
Stevie Wonder yaherukaga gusohora album muri 2005 yitwa “A Time to Love”, ariko kuva icyo gihe yakomeje gutegura umushinga mushya yise Through the Eyes of Wonder, uzaba ugaragaza uko abona isi n’ubuzima nk’impumyi.
Yagize ati: “Mu bitaramo byanjye bizaza, nshaka guha abantu amafoto n’amashusho bifatika byerekana uko mbona isi, n’uko ibintu bitandukanye byangizeho ingaruka.”
Ibi ntabwo biba kuri Steven Wonder gusa, dore ko no mu Rwanda hari abibaza cyane ku muhanzi Niyo Bosco, bacyeka ko yaba areba kubera atajya akunda kwibeshya ku bantu, kandi akaba akoresha na telephone yohereza ubutumwa bugufi, abihuriyeho n’umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria uzwi nka Ruger, nawe wibazwaho na benshi niba abona cyangwa atabona.
Yanditswe na KAVUKIRE Alex
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


