USA: Trump yasezeranyije gushaka igisubizo cy’intambara ya Ukraine n’Uburusiya mu masaha 24!

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, amaze igihe avuga ko Uburusiya butari kugaba igitero kuri Ukraine iyo aza kuba ariwe wari kuba ari Perezida. Avuga ko naramuka asubiye ku butegetsi mu matora y'umukuru w'igihugu ataha, azashakira igisubizo iyi ntambara mu masaha 24 gusa.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho kandi ku wa gatatu, mu gikaniro n’abaturage ba Amerika cyatambutse kuri CNN, bwa mbere avuye ku butegetsi, icyo bamwe bise ibiza byibasiye Amerika kubera uburyo yibasiye Ubutegetsi bwa Biden, abagore bamushinja ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina n'ibindi.

Trump wakunze kugaruka ku bijyanye n’iyi ntambara anega ubutegetsi bwa Perezida Biden wamusimbuye, yabajije ibibazo kur’iyi ntambara ariko yanga kuvuga ko Perezida Putin yaba akora ibyaha byo mu ntambara, avuga ko icyo kibazo kizaganirwaho nyuma.

Yagize ati: “Uvuze ko akora ibyaha byo mu ntambara, aha biragoranye kugera ku biganiro byarangiza intambara.”

Trump yemeza ko Perezida Putin yakoze ikosa rinini ryo gutera Ukraine ariko yanga kugaragaza uruhande rwe rw’uwo yifuza ko yatsinda urugamba.

Ati: "Sintekereza ibyo gutsinda cyangwa gutsindwa, ndatekereza uburyo iyi ntambara yarangira mu mahoro. Abantu barapfa, abanya-Ukraine n’Abarusiya. nshaka ko bahagarika gupfa, kandi nzabikora mu masaha 24. Ikosa [rya Putin] ni uko yateye kiriya gihugu. Ntabyo yari gukora iyo mba nari umukuru w’igihugu”.

Inyigo yakozwe yagaragaje ko abo mu ishyaka ry’aba-republican badashimishijwe n’imfashanyo Amerika iha Ukraine ndetse n’uko yakomeza kongerwa.

Abari bitabiriye ikiganiro cya Trump kuri CNN cyamaze iminota ibarirwa muri 90, ibyafashwe nk’amateka nk’uwabaye umukuru w’igihugu wamaze iyi minota, bamukomeye amashyi menshi cyane kubyo yagendaga avuga kuri Ukraine.

Nimugihe ku ruhande rw’abasanzwe batamwemera, bafashe iki kiganiro nk’ibiza byateye Amerika, ndetse bagaragaza ko batishimiye uyu mwanya CNN yamuhaye, cyane ko ubwo yari ku butegetsi kuva muri 2016, Trump yagaragaje  kutishimira itangazamakuru, cyane CNN yiswe umwanzi w'abaturage, ari nayo yamuhaye ikiganiro cyafashwe nk'icy'amateka.

Ni ikiganiro cyabereye muri New Hampshire, intara ihana imbibi na Canada, mu biganiro mpaka bigamije gushaka uzahagararira ishyaka ry'abarepublican mu matora ateganyijwe kuba muri 2024.

Mu gihe bamwe mu bategetsi b’Abarepubulikan n’ubutegetsi bwa Biden bashobora kwemera gukomeza gufasha Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bigaragara neza ko mugihe Trump yatorerwa manda ya kabiri ku mwanya w’igihugu mu matora ataha, byazana impinduka ikomeye muri politiki ya Amerika.

 May 11, 2023 - 11:59