Ubushinwa-Covid: Ababarirwa muri za mirongo batafunze bazira kwigaragambya:HRW

Abantu babarirwa muri za mirongo bafungiwe mu Bushinwa nyuma yo kwitabira imyigaragambyo yabaye mu Ugushyingo (11) gushize bamagana politike ya guverinoma ya “Zero Covid”.

kwamamaza

Uyu muryango uvuga ko bamwe mu bakoze imyigaragambyo bafunzwe  kugeza ubu bataramenyekana.

 Hashize imyaka habujijwe gukora imyigaragambyo ariko mu Ugushyingo (11) 2022 , abantu bo mijyi itandukanye y’Ubushinwa bakoze imyigaragambyo ikomeye mu rwego rwo gusaba ko hakurwaho amabwiriza afite aho ahuriye na politike ya leta ya ‘Zero Covid’ ndetse rimwe na rimwe bakanasaba ubwisanzure mu bya politike y’igihugu.

Mu buryo butunguranye, mu kwezi gukurikiraho [k’Ukuboza(12)] Ishyaka rya gikomunisiti riri ku butegetsi ryahise rikuraho  politiki ya ‘Zero Covid’. Nyuma yaho umubare w’abandura mu gihugu wahise wiyongera cyane ndetse bituma ibitaro bihura n’umubare munini w’abarwayi barembye ndetse n’impfu ziriyongera.

Nyuma y’ibyumweru bike, Ibitangazamakuru n’abarwanyaga iyo politike  batangiye gutabwa muri yombi, harimo abanyeshuli, abanyamakuru ariko umubare wabo ntiwigeze umenyekana.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu [HRW], wagize uti: "Abategetsi b'Ubushinwa bagomba guhita babarekura kandi bakabakuraho ibirego byose biregwa umuntu wese ufunzwe azira kugira uruhare mu myigaragambyo.”

HRW ivuga ko gufungwa kwabo kugaragaza ko nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo bigaragara mu Bushinwa.

Yaqiu Wang; Umushakashatsi w’imiryango itegamiye kuri Leta, yagize ati: "Urubyiruko rwo mu Bushinwa rutangaikiguzi kiremereye cyane kubera gutinyuka kuvuga ku bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu."

Yongeyeho ko “Guverinoma z’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ndetse n'inzego mpuzamahanga zigomba kwerekana ubufasha bwazo kandi zigasaba abayobozi b'Ubushinwa kubarekura bidatinze.”

Kugeza ubu, Guverinoma y'Ubushinwa n'ibitangazamakuru bya Leta ntacyo biratangaza cyane kubijyanye n’imyigaragambyo, imwe muri yo ikaba yarabereye mu mijyi minini nka Pékin na Shanghai, kandi ifatwa ry’abigaragambije ntiryigeze ritangazwa.

AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko yakusanyije ubuhamya bwabo mu miryango b'abigaragambyaga bemeza ko batawe muri yombi. Urugero, i Guangzhou, Yang Zijing w'imyaka 25, hamwe n'abandi batandatu bigaragambyaga barekuwe batanze ikiguzi  mu ntangiriro za Mutarama (01) nyuma y'iminsi 30 bafunzwe by’agateganyo, nk'uko ubwo buhamya bubigaragaza.

HRW ikomeza ivuga ko aho abandi bigaragambyaga bafungiye ndetse n’ibiranga benshi bikomeje kuba amayobera.

 Cao Zhixin, ufite imyaka 26, ukoreraga mu icapiro , yafashwe nyuma yo kugira uruhare mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro i Urmqi, umurwa mukuru w’intara ya Xinjiang (Amajyaruguru ashyira Iburengerazuba). Iyo nkongi y’umuriro wateje uburakari Abashinwa benshi  nyuma yo kubura ubutabazi bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid zari ziriho icyo gihe.

Mu mashusho yabanje gufata yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ifatwa rye, Cao yasobanuye ko benshi mu nshuti ze na bo batawe muri yombi kandi ntawe uzi aho bari.

Muri ayo mashusho yagize ati: “Ntureke ngo tuzimirire kuri iyi si. Ntureke ngo dufatwe cyangwa ngo duhanwe uko bishakiye."

Itsinda ry’umuryango HRW ryo mu Bushinwa , mu cyumweru gishize ryavuze ko abafashwe bakamenyekana bafite aho bahuriye n’inama ya iceberg ndetse n’imyigaragambyo kandi baburirwa irengero abandi bagakorerwa iyicarubozo.

 Jan 26, 2023 - 13:59