Sénégal: “gutinda gushyiraho itariki y’amatora ya Perezida ntigusobanutse…”: Abakandida 16

Abakandida-perezida 16 kuri 19 bo muri  Sénégal, bagaragaje impungenge zabo ku gutinda kudasobanutse kwa Perezida Macky Sall ku gushyiraho itariki y’amatora ya Perezida no gutinda gutangaza uko iby’amatora bizagenda.

kwamamaza

RFI ivuga ko mu itangazo ry’aba bakandida-Perezida bose rivuga ko “nta mbogamizi zemewe n’amategeko zagaragajwe ko zituma hadashyirwaho italiki, Senegal n’umuryango mpuzamahanga bategereza bihanganye nkandi nta mpungenge.”

Aba bakandida –Perezida bashinja Perezida Macky Sall kutagira ubushake ndetse batangaza ibyakorwa kugira ngo italiki y’amatora ishyirweho vuba nyuma yo kwimurwa kwayo mu gihe kitazwi.

Muri iryo tangazo ryo kuwa 20 Gashyantare (02), bashimangira ko “ni ugutinda kudasobanutse. Nta kintu na kimwe cyakozwe, nubwo hari ibyabaye mu cyumweru gishize

Aar Sunu  Election nayo iri ku ruhande rw’aba bakandida, yemeje ko imyigaragambyo mishya izaba kur’uyu wa gatandatu. Isaba ko amatora yakorwa mbere y'itariki ya 2 Mata (04), itariki manda ya Perezida Macky Sall ingomba kurangiraho.

Bavuga ko amatora y’ibanze yagombaga kuba ku ya 25 Gashyantare (02) agomba kuba bitarenze ku ya 3 Werurwe (03).

Senegal iri mu bibazo bya politiki mu myaka ibarirwa muri za mirongo nyuma y’icyemezo cyafashwe mu ntangiriro za Gashyantare(02) na Perezida Macky Sall n’Inteko ishinga amategeko cyo gusubika amatora ya perezida.

Uku kwimurwa  kwamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagufashe  nk 'ihirikwa ry’itegeko nshinga”, ndetse ryateje imyigaragambyo ihitana abantu batatu.

Mu cyumweru gishize, Inama ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga yahagaritse iri yimurwa no gukomeza ku mwanya Macky Sall kugeza igihe hashyizweho uzamusimbura. Yagaragaje ko bidashoboka ko amatora ya perezida azaba ku ya 25 Gashyantare (02) maze asaba abayobozi kuyategura vuba bishoboka.

Macky Sall yavuze ko afite intego yo kubahiriza icyemezo cy'Inama insinzwe kurinda Itegeko Nshinga no gushyira mu bikorwa bidatinze inama zikenewe kugira ngo amatora ategurwe.

Ubu Abanya-Senegale bategereje kumenya itariki nshyay’amatora ya Perezida. Nta kintu cyashyizwe ku mugaragaro kubyerekeye ibiganiro byatangajwe na perezida Macky Sall.

Gusa mu itangazo ryabo, aba bakandida bagize bati: “Ibintu byose byerekana ko Macky Sall adashobora gusogongera ku gutsindwa n'Inama ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga ndetse n'abaturage bagerageza guhungabanya amatora ya perezida."

 Feb 21, 2024 - 20:46