Uburusiya bwirahiye gusenya intwaro zikomeye Ukraine igiye guhabwa.

Umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya, Dmitri Peskov , yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutwika za burende zizatangwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, cyane izo Ubwongereza na Pologne. Ibi yabitangarije AFP kur’uyu wa mbere, ku ya 16, nyuma yaho ibihugu by’iburengerazuba bitangarije ko bigihe guha inkunga y’intwaro zikomeye Ukraine.

kwamamaza

Ibi Uburusiya bwabitangaje nyuma yaho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitangarije ko bigiye gufasha Ukraine bikayiha intwaro zikomeye zo kwirwanaho.

Ku cyumweru, OTAN yashimangiye umugambi wayo wo kohereza intwaro nk’izo nyuma  y’amezi menshi yarabyanze, itinya ko byayinjiza mu rugamba. Yavuze ko igiye guha Ukraine intwaro zikomeye kugira ngo ibashe gukingira abaturage bayo ibitero by’Uburusiya.

Ninyuma yaho ku wa gatandatu, mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gace gatuwe ka Dnipro, hibasiwe n’igitero cy’Uburusiya kigahitana nibura abantu 36, abandi 75 bagakomereka, mugihe ababarirwa muri mirongo baburiwe irengero ndetse ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje.

Amerika yamaganye iyi mirwanire y’ubugome n’ubunyamaswa iri gukorwa n’Uburusiya bukomeje kwibasira abaturage b’abanya-Ukraine. Umuvugizi w’inama y’umutekano y’igihugu yijeje ko Amerika izakomeza guha Ukraine ibyo igomba kugira ngo yirwaneho.

Icyakora, kur’uyu wa mbere, Kreml yanahakanye kugaba igitero icyari cyo cyose ku nyubako y’abaturage, nubwo hari andi makuru avuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru Uburusiya bwagabye ikindi gitero cya roketi ku mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo y’amajyepfo ya Ukraine.

Ni igitero kandi cyakomerekeje abaturage, gisenya ibikorwaremezo byo guturamo, nk’uko bitangazwa na Oleksandr Starukh; umuyobozi waho abinyujije ku rubuga rwa Telegram.

Iyi myitwarire y’Uburusiya ku rugamba niyo yatumye ibi bihugu byo mu Burengerazuba bifata uyu mwanzuro wo guha Ukraine intwaro zikomeye zo kwirwanaho.

Jens Stoltenberg; umuyobozi wa OTAN, yatangaje ko “ amasezerano yo kohereza intwaro zikomeye  ni ngombwa kandi ndizera ko mu gihe gito hazakorwa byinshi.

Ibi ibaye mbere y’inama yo ku wa 20 Mutarama (01) izahuza ibihugu by’Iburengerazuba biha Ukraine inkunga.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bimaze igihe byaranze gusa intwaro zikomeye Ukraine zanga ko byazishora mu ntambara.

Ariko kur’iyi nshuro siko bikimeze kuko mu ntangiriro z’uku kwezi, Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Amerika byasezeranye kohereza imodoka z’intambara z’imitamenwa cyangwa za burende zirimo nka: Marder 40 zo mu Budage, Bradley 50 zo muri Amerika, na  AMX-10 RC zo mu Bufaransa.

Kuwa gatandatu, ku ya 14 Mutarama (01), Ubwongereza kandi bwatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere buzageza muri Ukraine imodoka  14 z’intambara zitwa Challenger 2. Ibi bituma iki gihugu  kiza imbere mu bizatanga imodoka z’intambara zikomeye cyane.

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, Polonye yavuze ko yiteguye gutanga imodoka z’intambara 14 ziremereye z’Abadage zo mu bwoko bwa Leopard 2,ariko bisaba ko byemerwa na Berlin.  Ni mugihe Ukraine yari yarigeze kwakira ubwoko bujya kumera nk’ubu  bwakozwe n’ Abasoviyeti, hafi 300 ariko  zitarakozwe n’ibi bihugu by’iburengerazuba.

Guha intwaro Ukraine kw’ibi bihugu, bituma Uburusiya bubishinja kugira uruhare mu gutinza iyi ntambara kuko ifasha Ukraine kwirwanaho. Kuba izi ntwaro zikomeye zigiye guhabwa  Ukraine nanone, byatumye Uburusiya kur’uyu wa mbere busezeranya ko buzazitwika.

Mu kiganiro hifashishijwe telephone, Dmitri Peskov yabwiye AFP ko izi ntwaro “zirashya kandi zizashya”.

Iyi kandi ni imwe mu ntwaro ikomeye yafashije Uburusiya kugera kure ku ikubitiro ry’igitero cyayo muri Ukraine, ubwo bwabanzaga gusenya intwaro zayo n’ibikorwa remezo bya gisirikari.

@ RFI, Yahoo, l'Express.

 Jan 16, 2023 - 13:16