Amerika igiye gucyura abakozi bayo bo muri Iraki kubera impungenge z'umutekano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gucyura bamwe mu bakozi bayo bakorera mu by’ububanyi n’amahanga (ambassade) i Baghdad muri Iraki, hamwe n’imiryango yabo, bitewe n’uko hari impungenge ko umutekano muri ako karere ukomeza guhungabana.

kwamamaza

Iki cyemezo yafashwe mu gihe hari amakuru y’uko Israel ishobora kugaba igitero kuri Irani, bigatera impungenge ko Irani ishobora kwihorera igaba ibitero ku nyungu za Amerika, cyane cyane ku bigo byayo biri muri Iraki. Abategetsi ba Amerika bavuga ko ari imwe mu mpamvu zitumye abaturage babo basabwa kuva mu karere k'Abarabu hakiri kare.

Kuva mu minsi ishize, umubano wa Amerika na Irani wakomeje kuba mubi, by’umwihariko nyuma y’uko ibiganiro ku mugambi wa nikleyeri wa Irani bisa n’ibyahagaze. Icyakora Steve Witkoff, intumwa ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, aritegura guhura n’abategetsi ba Irani mu biganiro biteganyijwe ku cyumweru i Muscat, umurwa mukuru wa Oman nk'uko byatangajwe n'abategetsi ba Irani. Arateganya kuganira na Abbas Araghchi, Minisitiri wa Irani ushinzwe ububanyi n’amahanga .

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika idashobora kwemera ko Irani ikomeza gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi. Yavuze ko icyemezo cyo gusaba Abanyamerika kuva mu karere gifitanye isano n’uko ibintu bishobora kuzamba, agasaba ko hakomeza kwitonderwa ibishobora kuba.

Abategetsi ba Pentagon, minisiteri ishinzwe ingabo za Amerika, batangaje ko bafite ibimenyetso bifatika by’uko Irani ikomeje gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi, nubwo Irani yo ivuga ko iri gutunganya uranium ku mpamvu za gisivile hagamijwe gukora amashanyarazi, atari intwaro.

Minisitiri w’ingabo wa Irani, Aziz Nasirzadeh, na we yavuze ko Irani ishobora kwihorera ku bigo bya Amerika biri muri ako karere mu gihe ibiganiro ntacyo byageraho, cyangwa Trump afashe icyemezo cyo kugaba igitero.

Icyemezo cya Amerika cyo gucyura bamwe mu bakozi bayo kije mu gihe ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bizamuka hejuru ya 4%, bitewe n’uko abatari bake bahangayikishijwe n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwo Hagati ushobora guhungabanya ubwikorezi n’ubucuruzi.

Amerika kandi yavuze ko imiryango y’abasirikare bayo bari mu bihugu nka Koweit na Bahrain yemerewe gusubira iwabo igihe ibishatse. Kugeza ubu, ingabo za Amerika zirenga 2,500 ziracyari muri Iraki.

@bbc

 Jun 12, 2025 - 09:12