Abanyarwanda bagomba kumenya ko ubutabera butagurwa - Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga 

Mu gihe inzego z’ubutabera zikomeje kugaragaza ko mu nkiko harimo ibibazo bishobora guha icyuho ruswa, Urwego rw’Umuvunyi n’urushinzwe ubugenzacyaha RIB ziragaragaza ko hakiri urugendo mu gutuma abantu bose bumva neza uruhare rwabo mu kurwanya ruswa.

kwamamaza

Mu mpera za 2023 ubwo Transparency International ishami ry’u Rwanda ryamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi ku uko abaturage babona ibyuho bya ruswa, inzego zirimo iz’ubutabera zaje muz’imbere mu kwakira indonke nyinshi binahurirana ndetse n’ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB ku uko abaturage babona imiyoborere mu Rwanda, bagaragaje ko batishimiye serivise bahabwa n’inkiko ku gipimo gishimishije.

Ibi n’ibindi nibyo Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine ahurizaho na Col. Janot Ruhunga, Umunyamabanga mukuru wa RIB, bavuga ko kugeza ubu kurwanya ruswa bikiri urugamba rukomeye.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine ati "abenshi uba ubona bitabareba, muri politike yo kurwanya ruswa turavuga ngo ruswa ntiyihanganirwa ariko ntabwo birafata neza ngo bibe umuco".  

Col. Janot Ruhunga nawe ati "ntabwo mu myumvire abantu banga ruswa ku rwego rukwiye".

Ku kuba mu nkiko no mu butabera muri rusange harangwamo ruswa Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ntabihakana, ariko ngo abanyarwanda bagomba kumenya ko ubutabera butagurwa.

Ati "nkuko za raporo zigenda zibigaragaza inzego zacu nazo zigaragaramo ruswa, icyo nsaba abanyarwanda muri rusange ni uko ubutabera ntabwo bugurwa, nta kiguzi ugomba gutanga kugirango ubone ubutabera, niba hari igarama ugomba gutanga kugirango utange ikirego, niba ugomba kugura kopi y'urubanza ni ibintu biteganyijwe n'amategeko, ntabwo umushinjacyaha cyangwa umugenzacyaha agomba kugurirwa gusa kugirango akore akazi kari munshingano ze".    

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, kuri uyu wa Kane inzego ziri mu runana rw'ubutabera zifatanyije n'iziri mu rwo kurwanya ruswa n'akarengane zagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, ahagaragajwe ibibazo binyuranye kandi bikomeye bishobora guha ruswa icyuho mu butabera, birimo gutinda kw'imanza, ikurikirana cyaha ridakozwe kinyamwuga, n'ibindi urukiko rw'ikirenga rugaragaza ko bitagakwiye kuko bituma rubanda batakariza icyizere ubutabera bahabwa.

Inkuru  ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 9, 2024 - 08:40