Ngororero: Ahahoze hari ububiko bw'imbunda zatsembye Abatutsi ubu ni urunganda benshi bakesha iterambere

Abarokokeye Jenoside mu murenge wa Muhanda wo mu karere ka Ngororero baravuga ko uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwahoze ari ububiko bw’intwaro zifashishijwe mu kwica Abatutsi bo kuri uyu musozi ubu rukoramo benshi rutungiye imiryano kubera Leta nziza.

kwamamaza

Aha muruganda rwa Rubaya-Nyabihu Tea Factory ruherereye mu murenge wa Muhanda w'akarere ka Ngororero, ngo hahoze ari ububiko bw’imbunda n'izindi ntwaro gakondo zitandukanye zari zitegereje gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abarimo Mukandori Beatrice babwiye Isango Star uko uwo mugambi waje gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bo kuri aka gasozi kahoze ari muri komine Gaseke muri Perefetura ya Gisenyi, bagatsembwa.

Yagize ati "izo mbunda zabitswe kubera Jenoside yari yarateguwe n'ubuyobozi bubi baza kubika imbunda ku ruganda kubera ko uwari umuyobozi w'uruganda yarayoboye urugamba ari n'umuvandimwe wa Habyarimana". 

Undi yagize ati "aha hari ububiko bw'imbunda zari zaragenewe kuzica Abatutsi izo mbunda zahageze mu 1991 ndetse n'ububiko bw'imihoro n'ibindi bikoresho".  

Ubu amateka yaha hantu, bagaragaza ko yahindutse cyane, ngo kuko aha hahoze ari mu bubiko bw’imbunda, zatsembye Abatutsi bo kuri uyu musozi, ubu ni urunganda benshi bakesha iterambere mu mibereho yabo.

Mukandori Beatrice yakomeje agira ati "twariyubatse muri aka karere ka Ngororero muri uyu murenge wa muhanda, turaborozi, twamaze no kwinjira mu buhinzi bw'icyayi kubera twabonye ari igikorwa cyiza".    

Mugihe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Rubaya uru ruganda ruherereyemo abarokotse Jenoside bakomeje gutwaza gitore, murugendo rw’iterambere, abafite ababo biciwe muri uru ruganda no mu kengero zarwo barorozwa, abandi bagafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bibafasha kwigira, biturutse mu musaruro ukomoka muri uru ruganda, kuburyo buri mwaka hakorwa ibikorwa bifitiye abaturage akamaro, ndetse asaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda akinjira mu mifuka y’abaturage .

Mutabazi Havugimana Jean umuyobozi w’uru ruganda rwa Rubaya- Nyabihu Tea Factory avuga ko bashimira Leta yabafashije kurenga ayo mateka.

Yagize ati "muri uru ruganda habitswe intwaro zinyuranye zishe abantu ndetse umurambo w'uwahoze ari umukuru w'igihugu Habyarimana nawo wanyuze hano, icyo twishimira nuko noneho rwifatanya n'ubuyobozi bw'igihugu mu bikorwa by'iterambere".    

Mu kwibuka abazize Jonoside y’akorewe Abatutsi mu Rwanda baguye aha muri uru ruganda no munkengero zarwo, mu rwengo rwo kubafasha guhamya ku ntego yo kwigira hari abarojwe inka.

Mm Mukunduhirwe Benjamine umuyobozi w’akarere ka Ngororero w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko nubwo bakomeje ibikorwa byo kwiyubaka hari aho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ikiri inzitizi kubera imanza zitararangizwa ariko akizeza abarokokeye aha ko ibi akarere kabitekereza cyane.

Yagize ati "nibyo koko kutarangiza imanza z'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni inzitizi cyane ku bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge ariko nkuko dukomeza kwizeza abarokotse Jenoside tuzakomeza gufatanya ndetse nutwo turere imitungo iri hirya no hino tuzirangize n'ibibazo birimo twongere tubyumve".   

Aha mu ruganda rwa Rubaya-Nyabihu Tea Factory rwahoze rubikwamo intwaro zifashishijwe mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ho no munkengero zarwo hiciwe abarenga 3000.

Ubuyobozi bw’aka karere ka Ngororero, mu butumwa bwatanze burahamagarira abakora muri uru ruganda gukomeza gukora neza bashyira hamwe, ntibakore nk'abababanjirije ahubwo bakimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Ngororero

 Jun 19, 2023 - 07:35