Ruhango: Imiryango 23 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyikirijwe inka

Kuri uyu wa 2 tariki ya 30 kanama urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB rwashyikirije ku mugaragaro inka 23 imiryango 23 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo

kwamamaza

Ni igikorwa ngarukamwaka aho urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB ifatanyije na MINUBUMWE hamwe n’akarere ka Ruhango, imiryango igera kuri 23 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batishoboye batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ruhango bashyikirijwe ku mugaragaro inka kuri buri iyo miryango,  ngo ni mu buryo bwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ya girinka yo koroza imiryango itishoboye nkuko Rugemanshuro Regis umuyobozi mukuru wa RSSB abivuga.

Yagize ati buri mwaka twagiye dukora ino gahunda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ya girinka munyarwanda gufasha umunyarwanda wese korora ariko bijyanye noneho no gufasha by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwaka rero mu mikoranire na MINUBUMWE ndetse n'akarere ka Ruhango hatoranyijwe imiryango y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aricyo gikorwa cyakorewe hano cyo kubagezaho izo nka.

Bamwe muri iyo miryango yahawe inka bavuga ko basazwe n’ibyishimo ndetse ko ikigiye gukurikiraho ari ugutangira bakaryoherwa n’umusaruro n’umukamo izo nka zizabaha.

Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango agira icyo yisabiraa abo borozi.

Yagize ati ubundi inka iyo umuntu ayihawe asabwa kuyifata neza kuko aba azagera aho akanitura, ni ukwitura umuturanyi, ni ukuyiha umuturanyi nawe akagira inka atayigiraga, ubu rero hari uburyo bwo kuyifata neza nicyo tubasaba cyane ariko kandi bikanajyana no kuvuga ngo iyi nka ifite ibyo kurya, ifite aho iba hameze neza ikanezerwa nayo ikabaha umusaruro nicyongicyo tugomba kubasaba bityo iterambere rikomeze rizamuke.

Mu rwego rwo kugirango izo nka zikomeze zitabweho hatanzwe kandi ibikoresho bitandukanye birimo umunyu wo kurigata, umuti wo kuzihanagura uwo kuyoza ndetse bakanahugurwa n’uburyo bayifata neza.

Berwa Gakuba Prudence Isango Star Ruhango

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/PLdIegkImYA" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 Aug 31, 2022 - 08:14