Burera: Bahangayikishijwe n'itsinda ryiyise Abataribani rikora urugomo

Abatuye mu murenge wa Rugengabare baravuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ry’insoresore ryiyise Abataribani biba amabuye y'agaciro zikanahohotera abashinzwe umutekano muri ako gace ndetse zikiba zitwaje intwaro gakondo.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Rugengabare wo mu karere ka Burera, nibo bavuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ry’insoresore, ziyise Abataribani, zikanahohotera abashinzwe umutekano waha muri aka gace ziba zitwaje intwaro gakondo zikaniba amabuye y'agaciro acukurwa ino.

Umwe ati "Abataribani barahari baratemana, basanga aho abashinzwe umutekano baryamye bakabatema kugirango bacukure amabuye y'agaciro".  

Undi ati "Abataribani bajya gutera abashinzwe umutekano ugasanga bitwaje intwaro gakondo bakabatema kandi ayo mabuye ava muri icyo kirombe usanga nkatwe duturiye isantere haricyo kitugiriraho akamaro ariko iyo abo bataribani bagiye kuyiba usanga nkatwe abaturage hari icyo tuba duhombye".  

Aba baturage barasaba ko aba biyise Abataribani bakora urugomo bakurikiranwa ngo kuko akenshi ibihombo basiga nabo birabakurikirana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami ry’intara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza araburira abakora urugomo bakiha no guhohotera abashinzwe umutekano ko batazihanganirwa na gake kandi ko hari n'abatangiye gukurikiranwa.

Ati "icyo tuburira aba bantu nuko bagomba kuva muri izi ngeso kuko ntabwo Polisi tuzaborohera, ntabwo Polisi yakemera ko habaho ubujura nkubu kandi bukora urugomo bugahohotera abashinzwe umutekano aho bari, ntabwo bizabahira turabagira inama yo kubivamo kuko hari abafashwe bashyikirijwe ubushinjacyaha RIB bari gukurikiranwa, n'undi uwo ariwe wese uzagerageza kubyishoramo tuzamufata". 

Rugengabare mu karere ka Burera abenshi mungeri zose haba abakuru n’abato abagore n’abagabo bakora mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro mu birombe.

Niba amabuye acukurwa muri ibyo birombe ariyo bahemberwa, hakaba hadutse abiyise Abataribani bayatwarira ubuntu bagasiga banakubise bikomeye abashinzwe kuyarinda, nta wabura kwibaza ku iterambere ry’ubu bushabitsi mu gihe byaba bikomeje gutya.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Burera.

 Oct 2, 2023 - 13:40