Kayonza: Bamwe mu babyeyi baratungwa agatoki mu igwingira ry'abana

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza baratungwa agatoki ko bihishe inyuma y’ikibazo cy’igwingira mu bana kitagabanuka uko bikwiye kuko ibyo Leta igenera abana bari mu mirire mibi, abo babyeyi babikoresha nabi ntibigire umwana akamaro.

kwamamaza

Abakora mu nzego z’ubuzima mu karere ka Kayonza baratunga agatoki ababyeyi ko bagira uburangare bwo kurinda abana babo igwingira, kuko ibyo Leta igenera abana bari mu igwingira, bamwe mu babyeyi babikoresha nabi ntibigire icyo bimarira umwana biba byagenewe bigatuma imibare y’abana bari mu igwingira itagabanuka uko bikwiye.

Gusa bavuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bakomeze kumva ko ikibazo cy’abana bagwingira nabo kibareba.

Umwe yagize ati "hari ababyeyi bagira uruhare rutoya mu kujyana abana babo kumarerero,imbogamizi tugira nuko ababyeyi kugirango ubibumvishe ni ugushyiramo ubukangurambaga n'imbaraga kuko ababyeyi urangaye gato wasanga ntacyo babyumvaho cyane". 

Ubushakashatsi bwa buri myaka itanu,bwo mu 2020 bwagaragaje ko igwingira ry’abana mu karere ka Kayonza ryagabanutseho 14% bivuye kuri 42%.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene, avuga ko imbaraga zakoreshejwe kuri ubu ziyongereye kugira ngo imibare y’abana bagwingiye ikomeze kumanuka, aho ababyeyi bari kwigishwa kumenya gukura abana mu igwingira ndetse no gukumira ko hari uwagwingira.

Yagize ati "icyo turi mu gukora ni ukugirango dukomeze tugabanye kandi noneho dushyire imbaraga mu gukumira kuruta uko tujya kurwana no kuvuga ngo turaharanira yuko dukiza babandi bagaragayeho ikibazo, niyo yaba umwana umwe ntakwiye kuba agwingira kandi ibyo kumufasha kugirango atagwingira bihari, ubwo bumenyi rero ni ngombwa ko abaturage babugira".

Imibare y’umwaka ushize wa 2022,igaragaza ko mu karere ka Kayonza abana bari munsi y’imyaka 5 bari mu ibara ry’umuhondo ari 4786, naho abari mu mutuku bakaba 17.

Mu gihe gahunda ya Leta yo guca burundu igwingira mu bana, ari ukwifashisha ingo mbonezamikurire, kuri ubu akarere ka Kayonza gafite izigera kuri 348 mu midugudu 421. Bivuze ko hakibura ingo mbonezamikurire 915, kugira ngo umudugudu byibura ugire eshatu nk’uko biteganyijwe.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Mar 6, 2023 - 08:37