U Butaliyani bwamaganye icyemezo cy'Uburusiya cyo guharabika abategetsi babwo, buhamagaza Ambasaderi

Guverinoma y’u Butaliyani yamaganye bikomeye icyemezo cya Leta y' Uburusiya cyo gushyira abayobozi bakuru bayo ku rutonde ruvuga ko bagaragaza urwango kuri icyo gihugu, ruzwi nka russophobes.

kwamamaza

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yahamagaje Ambasaderi wa Russia uri i Rome, kugira ngo atange ibisobanuro kuri uru rutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y'Uburusiya.

Urwo rutonde rwashyizweho abayobozi, abapolitike n'imiryango itandukanye yo mu Burengerazuba bw’Isi.  Mu Butaliyani, abayobozi barimo Perezida Sergio Mattarella, Minisitiri w’Ingabo Guido Crosetto, n’ushinzwe ububanyi n’amahanga Antonio Tajani ubwe, bashyizwe kuri urwo rutonde rugaragaza “abakozr ibikorwa birimo urwango ku Burusiya.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri ryavuze ko gushyira Perezida wa Repubulika kuri uru rutonde ari ugushotora igihugu cyose n’abagituye, ndetse aboneraho kugaragaza ko yifatanyije mu buryo bwihariye n’umukuru w’igihugu cye.

Gushyirwa kuri urwo rutonde kwa Perezida Mattarella byatewe n'ijambo yavugiye muri Kaminuza ya Marseille ku wa 5 Gashyantare (02) 2025, aho yagereranyije imigambi y'Abanazi (Tercer Reich) mu Burayi n’intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine.  Hari n’irindi jambo yavuze mu muhango wo kwibuka imyaka 80 y’intambara ya Montecassino, ryafashwe nk’ikimenyetso cy’urwango kuri iki gihugu.

Minisitiri Tajani nawe yashyizwe kuri uru rutonde nyuma yo gusaba, mu kiganiro yahaye Il Messaggero ku wa 24 Gashyantare (02) 2024, ko ibendera rya Ukraine ryamurikwa mu rugendo rwo ku ya 25 Mata(04), agaragaza ko abarwanyi ba Ukraine bameze nk’aba-partisans barwaniraga ubwigenge bw’u Butaliyani.

Minisitiri w’Ingabo Guido Crosetto we yashinjwe amagambo yavuze tariki ya 6 Gicurasi (05) 2024, aho yagize ati: “Ndakeka ko Vladimir Putin ashaka Ukraine yose. Kandi nta wamenya niba azagarukira aho. Biragaragara ko yifuza isi iyoborwa n’ufite imbaraga.”

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, nawe yitandukanyije n’icyemezo cy'Uburusiya, avuga ko uru rutonde ari igikorwa cy’itoteza n’ubushotoranyi bwa politiki ya Moscow.

Yagize ati: “U Butaliyani buhagaze bwemye mu gushyigikira Ukraine guhera ku munsi wa mbere w’intambara. Gushyira abayobozi bacu ku rutonde rw’abashinjwa ‘rusofobia’ ni propagande igamije kuyobya uburari no guhisha uruhare rwa Moscow mu ntambara yateje.”

Meloni yasoje ashimangira ko ashyigikiye Perezida Mattarella n’abandi bayobozi bashyizwe kuri urwo rutonde. Yasabye ko ibyo bikorwa bihagarara kuko bibangamira umubano wa dipolomasi n’icyubahiro cy’ibihugu bigendera ku mategeko.

Uru rutonde rwa “russophobes” ni kimwe mu bikorwa Uburusiya bukomeje gukoresha mu rwego rwa politiki, cyane cyane mu gihe ishinjwa n’ibihugu byinshi kwica uburenganzira bwa muntu no guteza umutekano muke ku isi. Nubwo abashyirwa kuri uru rutonde badahanwa, ibi bikorwa bitiza umurindi umwuka mubi hagati ya Moscow n’ibihugu byo mu Burayi.

@rfi, Rufforth 

 Jul 30, 2025 - 14:09