Turkey yongeye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya Ukraine na Russia

Intumwa za Ukraine na Russia zongeye guhurira i Istanbul muri Turkey kuri uyu wa Kane, ku ya 15 Gicurasi (05) 2025, mu biganiro bigamije gushaka amahoro. Ibi ni ibiganiro bihuje impande zombi ku buryo butaziguye kuva intambara yatangira. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko atazajya i Istanbul keretse na Vladimir Putin ahari, ariko ko azajya i Ankara guhura na Perezida Recep Tayyip Erdogan.

kwamamaza

Ibi biganiro bije nyuma y’uko n’ibya mbere byabereye muri iki gihugu mu ntangiriro z’intambara mu 2022, bitigeze bigera ku ntego yabyo.

Icyakora icyo gihe byagaragaje uruhare rwihariye rwa Turkey nk’igihugu kiri hagati y’impande zombi. Ku ruhande rumwe, ishyigikiye Ukraine, ikayiha intwaro zirimo indege zitagira abapilote (drones), ariko ku rundi ruhande ntishyira Russia mu kato, kuko ari cyo gihugu cya OTAN kitigeze gishyira mu bikorwa ibihano by’ubukungu byafatiwe Moscow.

RFI ivuga ko Perezida Erdogan agirana ibiganiro kenshi na Zelensky ndetse na Putin, ashaka ko igihugu cye kiba umuhuza cyangwa nibura gifasha ibiganiro kugenda neza. Uru ruhare rwa Turkey ntirugarukira ku ntambara ya Ukraine. Ku wa 13 Gicurasi (05), Erdogan yitabiriye inama yahuriyemo na Donald Trump, Ahmed al-Charaa, na Mohammed Ben Salman muri Arabia Saudite, baganira ku bibazo byo mu karere.

Turkey kandi yakomeje kugaragaza ubushake bwo guhagaranira amahoro mu bindi bihugu binyuze mu buhuza, nko hagati ya Somalia na Ethiopia, cyangwa hagati ya Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuba iri hagati y’u Burayi, inyanja y’umukara ( Mer Noir), n’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse n’amateka yayo y’ubwami bwa Ottoman, bituma Turkey yibona ko ifite inshingano yo kugira ijambo ku isi bituma ishyira imbaraga muri dipolomasi.

Gusa kuri iyi nshuro, Umuntu yakwibaza niba ibigiye kuganirwaho muri Turkey bizatanga umusaruro wabuze mu biganiro byabanje, uburyo iki gihugu kizabyitwaramo kugira ngo hagaragare itandukaniro.

 May 15, 2025 - 15:29