Kwandika abana b'ababyeyi batabana n'ababataye byitezweho gukemura ibibazo birimo iby'amakimbirane.

Hari abaturage bavuga ko kuba hari uburyo bwo kwandikisha abana batajyaga bandikwa mu irangamimerere kubera uburyo bavutsemo cyangwa abavuka bagatabwa n’ababyeyi byakururaga amakimbirane ndetse bikaba byatuma uwavutse atabona amahirwe na serivise yemererwa guhabwa nk'umunyarwanda. Nimugihe Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kwandikisha umwana ku muntu utaramubyaye wifuza kumurera, ndetse no kwandika abana kubatarasezeranye byitezweho gukemura ibibazo byatezaga ndetse n’igihugu kikabona uko gikora igenamigambi rihamye .

kwamamaza

Imimerere igize irangamimerere irimo ivuka, ubwenegihugu, n’ibindi byose bikubiye muri iryo rangamimerere riri muri service icyenda umuntu ahabwa.

Gusa abaturage bavuga ko kugeza ubu kutiyandikishaho umwana utabyaye bituma atabona ibyo yemererwa kubona nk’umunyarwanda, ndetse no kutandikisha umwana wabyaye bikaba byarakururaga amakimbirane.

Umwe yagize ati: 'Kumva yuko nshobora kuba narabyaye umwana simwandikishe, bimwe bya kera nyine, noneho umwana akagenda akarerwa noneho nkagenda nkavuga ngo uyu mwana ni uwanjye kandi ntafite n'ikigaragaza ko umwana ari uwawe! Aba ameze nk'inzererezi kuko nyine ntabwo aba azwi na Leta. Ntabwo ashobora gufata irangamuntu, ntabwo ashobora kujya kwivuza bitewe nuko Leta itamuzi..."

Undi ati: "Kuburana umwana utaramuburanye mbere burya uba utaye n'igihe! Uwamureze wakamuretse akamurera kuko niwe aba azi. Buryo iyo wandikishije umwana akiri mutoya nka Nyina na Se uba ukemuye amakimbirane."

"Umeana mwaramubyaranye ariko iyo atanditse aba atari uwawe kuko aba atanditseho, icyo nicyo kigimba gukemura mu irangamimerere."

Icyakora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko bene ibi bibazo byakemutse kuko uburyo bwo kwandika abana bavutse cyangwa batawe n'abababyaye bandikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi minisiteri ivuga ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa kandi bwitezweho gukemura ibibazo byakundaga kuvuka, nk'uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assoumpta.

Yagize ati: "Tugira abantu bashobora kubyarana abana batarasezeranye noneho nyuma bakiyemeza kubana. Iyo hatabayeho kwandikisha abana no kubamenya, cyane cyane ibyo bita reconnaissance, umubyeyi w'umugabo akemera ko yabyaye uwo mwana. Iyo bagiye gushyingirwa bakavuga bati ' ariko twari dufite utwana tutanditse, tutigeze  tunareconnaissant ', kuko icyemezo cyo ku-reconnaissant umwana cyitwa ukundi, icyo gihe ku murenge bahita babafasha abakandika ba bana, kandi bagafatwa nkaho ababyeyi bashyingiranye."

"Ni icy'ubwishingizi, afite umwana mu rugo atemeye ko aba umwishingizi we kandi yabishakaga, ahoita ajya muri systeme akabikora ako kanya, akajya ku irembo bakamufasha." 

Anavuga ko abaturage bakwiye kwita ku kumenya irangamimerere yabo kugirango igihugu kibone uko gikora igenamigambi nyaryo.

Ati: " icyo duhora dukangurira abaturage ni uguhora bamenyekanisha imimerere yabo. Niyo mpamvu dufite serivise y'irangamimerere , ninayo mpamvu ariko twashyize imbere kubikora mu buryo bw'ikoranabuhanga kugira ngo aho umuntu ari hose abe yabyikorera."

" impmvu Leta yashyizemo izo mbaraga  zose ni ukugira ngo tugire amakuru y'abaturage n'imimerere yabo. Umuturage rero udahinduza imimerere ye navuga ko yangiza imibare y'igihugu.

Irangamimerere rifitiye akamaro kanini mu gihugu, ndetse nacyo kimenya umubare w’abagituye, bikagifasha kubateganyiriza ibyiza muri gahunda za leta zibateza imbere.
Rifasha kandi abaturage kugira umwirondoro uzwi mu kwifashishwa kurengera uburenganzira bwabo.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango No. 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 ryaravuguruwe
mu 2020 kugira ngo rishyire irangamimerere ku rwego mpuzamahanga. Irangamimerere ni uburyo bwemewe n’amategeko bwo kwandika imimerere y’umuntu kuva avutse
kugera apfuye.

@ Emmilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Jun 23, 2023 - 06:30