Kenya: Nibura abantu 8 bapfuye, abasaga 400 barimo abapolisi barakomereka

Nibura abantu umunani baraye basize ubuzima, abandi 400 barakomereka, ubwo ku wa gatatu, ku wa 25 Kamena( 06) 2025, ibihumbi by'abaturage bo mu gihugu cya Kenya biraraga mu mihanda mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto.

kwamamaza

Imyigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Nairobi no mu yindi mijyi ikomeye, iba ku italiki imwe n'iyabaye umwaka ushize. Abigaragambya baririmbaga amagambo nka “Ruto must go” (Ruto agomba kwegura), bitwaje amabendera ya Kenya ndetse n’amashami nk’ikimenyetso cyo kwigaragambya mu mahoro.

Gusa ntibyabujije Polisi kugerageza kuyihagarika ikoresheje imyuka iryana mu maso, amazi, ndetse inifashisha amasasu, bituma umubare munini w’abantu bakomerekeye bikomeye.

Amashyirahamwe yigenga yemeza ko abapfuye ari hagati ya 8 na 16, bitewe n’amakuru atangwa n’inzego zitandukanye. Ishyirahamwe ry’abaganga Kenya Medical Association, iry’abanyamategeko Law Society of Kenya, n’itsinda riharanira impinduka mu gipolisi Police Reforms Working Group, byose byatangaje ko abantu nibura umunani bishwe, naho 83 bagakomereka bikabije, umunani muri bo barashwe amasasu. Batatu mu bakomeretse ni abapolisi.

Amnesty Kenya, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, uvuga ko abapfuye bashobora kuba bagera kuri 16.

Iyi myigaragambyo ikomeje kubera mur'iki gihugu, mugihe havugwa ko abantu barenga 80 bagiye baburirwa irengera ku haba imyigaragambo muri Kamena (06) 2024, ubwo bamaganaga itorwa ry'itegeko ryo kuzamura imisoro.

Ruto yihanangirije abigaragambya, ariko abaturage ntibamwumva

Perezida William Ruto yasabye abaturage kwirinda imyigaragambyo ishobora kubangamira amahoro n’umutekano.

Yavuze ati: "Nta kindi gihugu dufite. Twese dufite inshingano zo kugikingira. Imyigaragambyo ntikwiye kuba iyangiza igihugu cyacu."

Ibi yabitangaje byavugwaga bamwe mu bigaragambya bari bageze hafi y'iwe ariko abapolisi bakabasubiza inyuma.

Ubwo bigaragambyaga, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’amashuri byari byafunze kubera ubwoba bw’umutekano muke.

Perezida Ruto  amaze igihe agerageza kubaka ubumwe bw'abanyakenya ndetse yimika politike yo gusangira ubutegetsi nyuma yo gusesa guverinoma ye yariho ubwo habaga imyigaragambyo umwaka ushize.

Yafashe icyemezo kandi cyo kwiyegereza bamwe mu batavuga rumwe na we, barimo n’abakomoka ku ruhande rwa Raila Odinga, mu rwego rwo gukemura ibibazo bya politiki. Harimo no gushyira bamwe muri bo muri guverinoma, ariko nta cyizere byongeye kubaka mu baturage.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Perezida Ruto ari kugerageza uburyo bwo kwigarurira icyizere cy’abaturage, cyane cyane mu bice bitamushyigikiye, ariko ibyo bikaba bikomeje kudatanga umusaruro.

Imyigaragambyo yo ku wa Gatatu yongeye kwerekana ko Kenya iri mu bihe bikomeye bya politiki, bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu ndetse n'ubukungu.

@bbc

 Jun 26, 2025 - 11:42