Gushyiraho amasaha ntarengwa ku tubari yagabanyije ibibazo by’urugomo n’umutekano muke

Ubuyobozi mu nzego z’ibanze burashimira ko icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’utubari yatanze umusaruro ku bijyanye no kugabanya umutekano muke ndetse n’urugomo. Icyakora bamwe mu baturage bemeza ko ibyo byanagabanyije ugusesagura umutungo.

kwamamaza

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama (08) 2023, mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro ndetse no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo cy’uko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z’ijoro.”

Ni icyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa guhera ku itariki ya 1 Nzeri (09) 2023. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, uretse amasaha y’inyongera agendanye n’iminsi mikuru isoza umwaka, andi yakomeje gukurikzwa.

Gusa hari abavuga ko ayo masaha hari umusaruro umaze gutanga ku bijyanye n’ ibikorwa byongera umutekano.

Umwe mu baturage yagize ati: “ nabonye muri ayo masaha hari abashobora kuba bakoramo amakosa runaka nyine bikaba byabangamira umutekano w’abandi. Abantu barara mu kabari bashobora kuba barara mu kabari bagakora ibikorwa bitandukanye byabangamira umutekano, nko kurwana, ubusambo se, no gusinda, bikanongera umubare w’abasinzi. Uko abasinzi biyongera ninako bakora amakosa menshi cyane, niko bakora n’ibyaha byinshi cyane.”

Undi ati: “za rwaserera zabaga mu mudugudu, mu murenge ni inzoga!”

Ibi kandi biremezwa neza n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bwo mu duce dutandukanye. Richard Mutabazi ; umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba, yagize ati: “

 Binashimangirwa kandi na Ngabonziza Emmy; umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “ navuga ko ataribyo buryo bwonyine buzakemura ikibazo cy’umutekano. Ariko ikibazo cy’umutekano cyaterwaga cyangwa se cyagiraga uburemere bitewe nuko hari utubari twararaga dukora, utwo tubari ugasanga turimo ba bandi banararamo.”

“Wakwibaza n’impamvu batajya kuryama, ukibaza impamvu barara banywa. Uretse n’icyo, harimo abantu bakabaye bafite n’ingo, bafite igihe cyo gutaha no kujya kwita ku miryango no kwita ku bana, urugo rugakomera. Ibyo ngibyo ugasanga n’ubwo umuntu araye anywa, buranacyeye mu gitondo atashye ariko bikazana amakimbirane mu miryango, ugasanga habayemo no gusenyuka kw’ingo. N’abana bagatorongera cyangwa bagata imiryango bakajya mu buzererezi, bagata amashuli, bakabura n’uburenganzira bw’ibanze.”

“ Ariko nanone tukabona n’abandi bajyagamo bafite ontego yo kuza kwiba abakiliya barimo. Niba harimo umugabo w’indangare cyangwa umugore w’indangare wagiye kunywa iza yose, ashobora kuza kunywa igice ariko umujura yamaze kubona ko ayafite akaba yayamwiba.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yavuze ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibitaramo n’utubari. Ivuga ko harimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye ijyanye no kurwanya ubusinzi, cyane cyane mu rubyiruko yiswe“TunyweLess”.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jan 8, 2024 - 19:15