
Israel yagabye igitero kuri Iran: Abategetsi bakomeye barimo na Gen. Salami bishwe
Jun 13, 2025 - 08:19
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Israel yatangije igitero cyagutse kuri Iran yise Operation Rising Lion, aho yahise igaba ibisasu ku murwa mukuru Tehran ndetse no ku bigo bya Iran bitunganya ingufu za kirimbuzi.
kwamamaza
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ibi bitero bigamije "guhungabanya umutima wa gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi", kandi ko ibikorwa nk’ibi "bizamara igihe kirekire".
Netanyahu yashinje Iran guhungabanya kubaho kwa Israel, ari na yo mpamvu ngo iki gihugu cyafashe icyemezo cyo gutangira igitero kidateguje. Ku ruhande rwa Iran, Umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Israel "yishoye mu kaga gakomeye itazabasha gusohokamo".
Mu gihe uduce twinshi two muri Tehran twumvikanagamo ibisasu nyuma ya saa kumi za mu gitondo ku isaha yaho, Minisiteri y’ingabo ya Israel yahise itangaza ko iri mu gikorwa cya gisirikare ku butaka bwa Iran, ndetse inashyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu cyayo, bitewe n’uko Iran ishobora kwihimura vuba.
Amakuru yemezwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko indege z’intambara za Israel zirimo na F-35 ari zo zatangije ibitero, zikibasira ibice by’inganda za kirimbuzi n’ahandi hafatwa nk’inzego za gisirikare zikomeye. Ibi byanatumye ingendo z’indege zose kuri Tehran zihagarara.
Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko ibi bitero byibasiye n’ahatuwe n’abaturage, bamwe bakahasiga ubuzima barimo n’abana. Hari impungenge z’uko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Mu b’ingenzi bishwe muri iki gitero harimo Maj. Gen. Hossein Salami, umugaba mukuru w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC). Salami yari umwe mu bayobozi b’ingabo bari bashyizwe ku ruhembe rwo kurinda Iran nyuma y’ibitero byayo kuri Israel mu mwaka ushize. Uyu kandi wari umu basirikari bakomeye ba Iran bari bayoboye icyo gitero.

Hari kandi amakuru avuga ko Jenerali Mohammad Bagheri, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Iran, yiciwe muri iki gitero. Undi wemejwe ko yishwe ni Fereydoon Abbasi, wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu za kirimbuzi, kimwe n’umuyobozi mukuru wa Islamic Azad University, Dr. Mohammad Mehdi Tehranchi.
Arabia Saoudite yamaganye iki gitero, igishinja "guhonyora amategeko mpuzamahanga" kandi isaba Umuryango mpuzamahanga guhagarika "ubu bushotoranyi".

Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye cyari gifite amakuru mbere y’igitero, ariko ko kitagifitemo uruhare.
Trump yatangarije Fox News ko Amerika izafasha Israel mu gihe Iran yatangira kwihimura, avuga ko "Iran itagomba gukora igisasu kirimbuzi", kandi ashimangira ko hari abayobozi b’icyo gihugu "batagomba kongera kugaragara mu butegetsi bwa Iran".
Yavuze kandi ko vuba ibihugu byombi bizongera gusubukura gahunda yo kuganira kuri gahunda ya Iran ijyanye n'ikorwa by'ibisasu kirimbuzi.
Ibi bitero bizamuye igitutu ku mibanire hagati ya Iran n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse n’impungenge z’intambara ndende ishobora guhungabanya umutekano w’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


