
Afurika y’Epfo mu ruhuri rw'ibibazo bikomeye kubera imisoro mishya y’Amerika
Aug 7, 2025 - 13:10
Afurika y’Epfo yatangiye guhura n’akaga gakomeye nyuma yo gushyirwaho imisoro ihanitse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bicuruzwa byayo. Ibi byashyize mu kaga akazi k’abakozi bagera ku bihumbi 100, ndetse bizamura n'umwuka mubi mu banyapolitiki.
kwamamaza
Iyi misoro mishya yatangiye gukurikizwa ku wa Kane, ku ya 7 Kanama (08) 2025, ikaba igamije gushimangira inyungu za Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga nk’uko byatangajwe na Perezida Donald Trump.
Leta ya Afurika y’Epfo yasabye gukurirwaho iyi misoro, inasaba kugura gaz ivuye muri Amerika ndetse inemera gushora miliyari 3.3 z’amadolari mu nganda zaho. Ariko ibi ntibyagize icyo bitanga, kuko Amerika yanze icyo cyifuzo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Parks Tau, yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byari bikomeye cyane.
Yagize ati: "Ibi ni ibiganiro bigoye cyane kandi bidashobora kugereranywa n’ibindi byabaye. Ubu tugomba kwibanda ku gukemura ikibazo aho gushaka abo tugishyiraho."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ronald Lamola, we yasabye abaturage kwishyira hamwe no kugira ishyaka mu gihe igihugu cyugarijwe n’iki kibazo.
Yagize ati: "Turi kuvuga ku bukungu bwacu. Ntabwo ari igihe cyo kubarirana amanota mu rwego rwa politiki. Dukeneye guhuriza hamwe ijwi n'imbaraga, kuko iki kibazo kirenze Afurika y’Epfo."

Guverineri wa Banki y'igihugu y'Afurika y’Epfo, Lesetja Kganyago, yavuze ko iyi misoro ishobora gutuma akazi k’abagera ku bihumbi 100 gahagarara. Nimugihe ibipimo by'ubushomeri muri iki gihugu bisanzwe kuri 33%.
Guverineri Lesetja yanavuze ko ubuhinzi, cyane cyane ubw' imbuto za citrus, indabo, n’inzabibu bushobora kwibasirwa bikomeye.
Ibicuruzwa byo muri Afurika y’Epfo byajyaga muri Amerika nta misoro binyuze muri gahunda ya AGOA, ariko ubu yashyizweho iherezo.
Gerrit van der Merwe, umuhinzi wa Citrus ukorera mu gace ka Citrusdal kuri hegitare 1 000, yavuze ko isoko rya Amerika rifite uruhare ruri hagati ya 25 na 30% by’umusaruro w’ubuhinzi wabo. Ubu, iyo misoro ibashyize mu bibazo bikomeye.
Ubusanzwe Amerika iza ku mwanya wa kabiri mu ho Africa y'Epfo yohereza ibicuruza, nyuma y'Ubushinwa.

Hashyizweho gahunda y’ubutabazi igamije kurengera ubukungu
Leta ya Afurika y’Epfo yatangije gahunda yihariye yo gufasha andi masoko mashya yo hanze yo koherezaho ibicuruzwa. Willem van der Spuy, ushinzwe ubucuruzi bwo hanze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko bashinze ibiro byihariye byo guhura n’abaguzi bashya biciye muri za Ambasade, no gukomeza gutuma igihugu kidaterwa icyuho no gutakaza abafatanyabikorwa bakomeye.
Hashinzwe kandi “Export Support Desk”, ikaba ari serivisi igamije gutanga inama ku bigo by’ubucuruzi byazahajwe n’iyo misoro. Minisitiri Tau yavuze ko iyi misoro ari ikibazo gikomeye ku nganda zifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu zirimo imodoka, ibyoherezwa mu mahanga bivuye ku buhinzi, ibyuma n’imiti.
Intandaro y’ibibazo ni ububanyi n’amahanga
Abayobozi batandukanye muri Afurika y’Epfo bavuga ko iki kibazo cy’imisoro gishingiye no ku makimbirane ya dipolomasi igihugu cyabo gifitanye n’Amerika. Perezida Trump yashinje Afurika y’Epfo kwambura ubutaka abahinzi b'abazungu ariko Africa y'Epfo ibyamaganira kure.
Amerika yanarakajwe n’icyemezo cy'iki gihugu cyo kurega Israel ku rukiko mpuzamahanga mpanabyahasa ku byaha bya jenoside. Ibi byazamuye umwuka mubi hagati ya Pretoria na Washington.
Afurika y’Epfo izakira inama izahuza ibihugu 20 bikize ku isi izaba mu Ugushying (11) 2025. Ariko Perezida Trump yatangaje ko ashobora kutayitabira kubera kutishimira politiki ya Afurika y’Epfo.
Minisitiri Lamola yemeza ko mu myaka 30 ishize, hagati y'ibi bihugu habaye ibibazo, ariko hari aho byakomeje ubufatanye nko guhana amakuru na dipolomasi, ariko ubu umubano wageze ku rwego rwo hasi cyane.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


