
James Swan wagizwe intumwa yihariye ya ONU ishinzwe MONUSCO ni muntu ki?
Mar 6, 2026 - 09:21
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye inshingano Umunyamerika James Swan zo kuba intumwa yihariye ishinzwe ubutumwa bwa MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), asimbuye Bintou Keita warangije manda ye. Swan ahawe izi nshingano mu gihe MONUSCO iri kugabanya ibikorwa mu burasirazuba bwa DRC kubera intambara ikomeje hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23.
kwamamaza
James Swan yagaragajwe nk' umudipolomate w’inararibonye w’Umunyamerika, wakoze inshingano za leta zitandukanye, ndetse aba intumwa ya ONU mu bihugu byo muri Afurika.
Yabaye ambasaderi w’Amerika muri DRC hagati ya 2013 na 2016, aba uwungirije ambasaderi muri iki gihugu (2001-2004) ndetse n’ushinzwe DRC muri leta y’Amerika (1996-1998).
Kuva muri Werurwe (03) 2025, Swan yari intumwa yihariye ya ONU muri Somalia, ndetse akaba yarayoboye n’ubutumwa bwa ONU muri icyo gihugu kuva mu 2019 kugeza mu 2022. Mu minsi yashize, yayoboye ubutumwa bwa ONU muri Somalia mu buryo bw’agateganyo kuva muri Gicurasi (05)2024 kugeza muri Werurwe (03) 2025.
Swan afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Georgetown, Master of Arts mu by’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Johns Hopkins, ndetse na Master of Arts mu masomo y’umutekano yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Intambara (National War College), byose muri Amerika. Avuga neza Icyongereza nk’ururimi kavukire ndetse n'igifaransa.
Abaye intumwa yihariye ya 10 iyoboye MONUSCO kuva ubutumwa bwa ONU bwoherejwe bwa mbere muri DRC mu 1999, ubwo bwitwaga MONUC, bugahindurirwa izina mu 2010. Guterres yashimiye Bintou Keita ku kazi keza yakoze mu gihe yari ku mwanya.
James Swan ahawe izi nshingano muri iki gihe gikomeye kubera ibibazo by'umutekano biri mu Burasirazuba bwa RDC, aho hakomeje kuba intambara hagati ya AFC/M23 ihanganye na FARDC, Wazalendo n'abacanshuro. Ni mu gihe MONUSCO igenda igabanya ibikorwa byayo.
@BBC
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


