Inkomoko y'intambara hagati Israel na Palestine, ni iki cyongeye kuyibyutsa

Imibare y’ababurira ubuzima mu ntambara ishyamiranyije Israel na Palestine ikomeje kwiyongera aho mw’ijoro ryakeye abantu barenga 900 aribo bivugwa ko bapfiriye muri iyi ntambara barimo abana 260 n’abagore 230 naho abasaga 4,600 barakomereka bikomeye.

kwamamaza

Si ubwa mbere humvikanye inkuru y’Abayahudi n’Abanya-Palestine kuko bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ikibazo kimaze imyaka 75 aho ubwongereza bw’igaruriye agace ka Palestine kari kagizwe n’Abarabu ndetse n’Abayahudi, ni nyuma yo gutsindwa k’ubutegetsi bw’ingoma ya Ottoman bw’icyo gihe bwari buherereye mu burasirazuba bwo hagati butsindiwe mu ntambara ya mbere y’isi yose yabaye ahagana mu 1914 igasozwa mu 1918 maze umwuka mubi utangira gututumba ubwo Abayahudi bafataga akarere ka Gaza bakakita akabo barazwe n’abasokuruza nyamara k’urundi ruhande abarabu bo muri Palestine nabo bakabinyomoza bemeza ko ari ubutaka bwabo bituma barwanya uwo mugambi.

Bitewe n’uburemere bw’intambara yashyamiranyaga impande zombi, byatumye umuryango wabibumbye mu 1947 utora itegeko ricamo ibice bibiri umugi wa Palestine hakaba ibihugu bibiri, kimwe kikegamira ku bayahudi ikindi kikegamira ku barabu gusa ntiryashyizwe mu bikorwa kuko abayahudi bararyemeye ariko abarabu bararirwanya.

Mu 1948 Abongereza babonye ko bananiwe gucyemura ikibazo barahunze maze Abayahudi batangaza ko bashinze igihugu cya Israel maze abanya Palestine babyamaganira kure hakurikiraho intambara ibihugu byanzi bigaba igitero simusiga kuri Israel maze ibihumbi n’ibihumbi by’abanya Palestine barahunga bava mu byabo ibyahawe inyito yiswe Al Nakba bisobanuye ikiza.

Intambara yaje guhagarara habayeho amasezerano yemeza ko Israel igenzura igice kinini cy’igihugu cya Yorodaniya, Misiri nayo yigarurira akarere ka Gaza, Yeruzalemu bayicamo kabiri , igice kimwe cy’Iburengerazuba kigarurirwa n’ingabo za Israel ibi byakozwe nta masezerano abayeho akaba ariyo mpamvu nta mahoro yigeze agaragara mu bihugu byombi.

Iyi ntambara yongeye kubyutswa n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas ubwo mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2023 mu masaha y’igitondo, aho mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y’ubutaka.

Leta ya Israel yahise ishoza urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari nako abarwanyi b’uwo mutwe witwa uw’iterabwoba bamena uruzitiro binjira muri Israel.

Igisirikare cya Israel tariki 9 Ukwakira 2023, cyavuze ko abasirikare ubu bagenzura ahantu hose ho ku mupaka na Gaza, nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa Hamas uyigabyeho igitero gikomeye gikomeye.

Umuvugizi wa Israel yatangaje ko imirwano hagati y’abasirikare b’icyo gihugu n’intagondwa z’Abanya-Palestine, ku wa mbere mu gitondo yari yagabanyije ubukana, ariko avuga ko intagondwa zishobora kuba zigihari.

Abantu barenga 1,000 batangajwe ko bishwe muri Israel, naho Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine itangaza ko abantu barenga 700 biciwe muri Gaza mu bitero byo kwihorera bya Israel.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu 187,000 bataye ingo zabo, ahanini kubera ubwoba cyangwa isenywa ry’ingo zabo.

INKURU YA IRAMBUYE NA ERIC KWIZERA ISANGO STAR KIGALI

 Oct 12, 2023 - 15:40