
Abagore bayobora ibitangazamakuru biyemeje kurwanya ikibazo cy'uburinganire mu bitangazamakuru
Feb 26, 2025 - 17:42
Inama yabereye muri Malawi kuva ku ya 21-24 Gashyantare 2025, yahuje abayobozi b'ibitangazamakuru muri Afurika, akarere k’ibihugu by’abarabu, no mu majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya. Iyo nama yibanze ahanini ku nzitizi z’uburinganire mu itangazamakuru, aho abayobozi biyemeje guharanira uburinganire mu itangazamakuru.
kwamamaza
Laetitia MUGABO; umuyobozi wa Isango Star, ni umwe mu bagore b’abayobozi b’ibitangazamakuru bitabiriye iyo nama yabereye muri MALAWI.
Mu gihe iterambere ry’uburinganire bw’ibitsina rirushaho guhungabanywa, Ihuriro ritanga urubuga rukomeye ku bagore kugira ngo bahurize hamwe imbaraga zabo mu kuyobora itangazamakuru.
Mu ijambo rye Melanie Walker; Umuyobozi Mukuru wa WAN-IFRA WIN, yagize ati: "Twashyizeho Ihuriro umwaka ushize kugira ngo abayobozi b’ibitangazamakuru n’aba rwiyemezamirimo bashobora guhura bakungurana ibitekerezo. Mu mezi atandatu ashize, ibi byaracyemutse binyuze mu mahugurwa, kandi twizera ko ubu bufasha buzaguma kubaho mu minsi ibiri iri imbere. Ariko kandi twashyizeho Ihuriro kuko, nyuma y’imyaka 15 dukorana, tumenye imbaraga z’ubuyobozi bw’abagore—kandi dushaka gukoresha izo mbaraga mu guharanira impinduka nziza.

Ikoranabuhanga, cyane cyane AI, ryagaragaye nk'ikibazo ndetse n’amahirwe ku bigo by'itangazamakuru bishaka gukomeza guhangana mu gihe cy'ikoranabuhanga. Abayobozi b'itangazamakuru baganiriye ku buryo AI n'ihinduka rya digitale byakongera uburyo bwo kugera ku bafatabuguzi no gukora ibikubiye mu itangazamakuru igihe byakoreshwaga neza.
Ariko kandi, habayeho impungenge ku bibazo by'ubukungu byo gukoresha neza imbuga za digitale nka YouTube na TikTok, aho amafaranga asanzwe, nk'ayo kwamamaza, agenda agabanuka. Kugira ngo ibi bikemurwe. ubushashakashatsi bwakozwe mu bihugu nka Botswana byagaragaje imikoranire mishya n'amateka y'inkuru z'ibigo byafashije gutanga amafaranga binyuze mu gukora ibikubiye mu itangazamakuru biturutse ku muryango.
Undi murongo w'ingenzi w'iyi nama ni ukwihuriza hamwe no kwakira abantu batandukanye mu bigo by'itangazamakuru. Abitabiriye inama basuzumye uburyo guhagararirwa kw’abantu batandukanye mu matsinda y’itangazamakuru biha urubuga abaturage kwumva kandi bigafasha kugera ku babikurika benshi.
Ubushakashatsi bwakozwe na radiyo mu gihugu cya Yordaniyako bwagaragaje akamaro ko guha urubyiruko amahugurwa mu ikoranabuhanga ry’imyidagaduro, hagamijwe uburinganire n’uburenganzira bwa muntu. Ibiganiro byagarutse kandi ku bibazo bihoraho abagore bahura nabyo mu myanya y’ubuyobozi, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura rishingiye ku muco, n’imikorere itari yo mu kazi.
Kugira ngo higwe igisubizo kuri ibi bibazo, abitabiriye inama basobanuye ko hakenewe amategeko aboneye, nk’amabwiriza y'ibirimo (SOPs), yo guhana mu buryo bukwiye ibyaha by’ihohoterwa no gutanga ahantu hatekanye ho gukorera abagore. Inama kandi yashimangiye akamaro k'ubujyanama n'ibikorwa by’amahugurwa mu gufasha abagore bazaza mu buyobozi no kurema inzira zizatuma amatsinda adahagarariwe neza abasha gutera imbere mu itangazamakuru. Porogaramu z’ubujyanama zateguwe neza zafashwe nk’ingenzi mu kuyobora abagore bato no guteza imbere ubumenyi bw’ubuyobozi mu buryo bw’imikorere itajegajega.
Muri rusange, inama yatanze urubuga rw'ingenzi ku bagore bari mu buyobozi bw'itangazamakuru kugira ngo bagire aho basangirira inararibonye, bahuze imbaraga mu gushakira ibisubizo, kandi bemerere gutera imbere mu rwego rw’uburinganire mu bitangazamakuru ku rwego rw’isi, basubiramo inshingano z'Ihuriro zo gutuma itangazamakuru rirushaho gutanga ishusho y’abaturage bose kandi riramba mu gihe kizaza.

INKURU YA WAN-IFRA WIN YASHYIZWE MU KINYARWANDA NA: UWAJENEZA DONATHA
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


