Tshisekedi yiteguye ibiganiro na Fayulu ku bibazo RDC ihanganye nabyo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko yiteguye guhura na Martin Fayulu mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bikomeye igihugu gihanganye na byo. Ni nyuma y’uko Fayulu ashyize ahagaragara itangazo risaba ibiganiro bitaziguye hagati ye na Tshisekedi, Joseph Kabila na Corneille Nangaa.

kwamamaza

Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko Perezida ashimira umutima wo gukunda igihugu no guharanira ubumwe Fayulu yagaragaje, kandi ko yiteguye guhura na we mu rwego rwo gufatanya kurengera igihugu kigeze aharindimuka.

Fayulu, uyobora ishyaka ECiDé, yavuze ko igihugu kiri mu kaga gakomeye kuva mu 1960, aho hahora havugwa ibijyanye no gucikamo ibice kwa RDC ( Balkanisation),  ndetse ko bitakiri ibintu byo gukeka gusa.

Ahamya ko ibihe igihugu kirimo aribwo bwambere mu mateka yacyo.

Ati: “Ubusugire bw'igihugu cyacu buri mu byago bikomeye. Tugomba guhagarika iri senyuka ridukomereye.”

Mu butumwa yageneye Corneille Nangaa, wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora (CENI) kugeza 2018, ubwo Perezida Tshisekedi yatsindaga amatora, ubu akaba ayobora ihuriro AFC /M23, Fayulu yamusabye guhagarika gushyigikira ibikorwa byo kwica ' abavandimwe bacu na bashiki bacu, no kudaha igihugu cyacu n’umutungo wacyo abanyamahanga.” Yongeyeho ko amaraso y’Abanye-Congo atagomba gukomeza kumeneka ku bw’inyungu z’abantu bake.

Fayulu yasabye Joseph Kabila, wahoze ayobora RDC kuva 2001 kugeza 2018, ubu uri i Goma, kureka gukorana n’abacamo igihugu ibice, agasaba ko “yava i Goma, umujyi w'abaturage bababaye wamaze kugwa mu maboko y’umwanzi.'

Ati: “Amateka ntiyihanganira umugambanyi, cyane cyane umugambanyi w’igihugu.”

Fayulu yasoje  ubutumwa bwe asaba kandi Perezida Tshisekedi kutarebera igihugu giscikamo ibice, amwibutsa ko afite inshingano zo kukirinda.

Ati: “Ndakwinginze: jya mu biganiro bitaziguye, ntukabikwepe, kandi ntube umunyabwinyoma. Ni bwo buryo bwonyine bwo kubonera igihugu cyacu umuti urambye.”

Anyuze kuri X, Kabila yasubije Fayulu ati: “Goma ni mu gihugu cyanjye, ndi hano ndi kumwe n’abaturage. Naho wowe uvugira kure yo gupfa, jye nahisemo kubaka. Niba ushaka kuganira, ngwino i Goma, ndi hano, nditeguye.”

Nangaa ntiyigeze agira icyo avuga ku butumwa bwa Fayulu, ariko yagaragaje ko yashimishijwe no kwakira Kabila i Goma, avuga ko yahisemo neza aho kuguma mu buhungiro.

Kugeza ubu, intambara irakomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC ndetse ibiganiro byagiye bibaho n'amasezerano y'amahoro ntibyigeze bitanga umuti w'ikibazo.

Icyakora iki gihugu cyakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe w M23 ariko rukabihakana, birateganyijwe ko abakuru b'ibihugu byombi bazasinya amasezerano y’amahoro muri uku kwezi imbere  Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nimugihe ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar bikomeje guhangwa n’amaso na menshi.

@bbc

 Jun 3, 2025 - 11:08