
Amerika n’Ubushinwa mu ntambara y’imisoro ku bwato bw'ubucuruzi
Oct 14, 2025 - 10:12
Amerika yatangiye guca imisoro ubwato bw’Abashinwa buhagarara mu byambu byayo. Ni mu gihe Ubushinwa nabwo bwatangaje ko buzajya busaba bene iyo misoro. Ibi byazamuye intambara y'ubucuruzi hagati y'ibi bihugu ndetse ishobora kugira ingaruka ku rwego rw'isi.
kwamamaza
Uyu mwanzuro wa Amerika watangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kabiri, ku ya 14 Ukwakira (10) 2025, aho ubwato bwakozwe n'abashinwa, ubwakorewe ahandi ariko bukoreshwa n'amasosiyete y'abashinwa bugomba kwishyura imisoro ihanitse igihe biri ku byambu by’Amerika.
Izi ngamba zafashwe mu rwego rwo guhagarika ubutegetsi bw’Ubushinwa mu kubaka ubwato bw’ubucuruzi no kongera gushishikariza iyubakwa ry'ubwato imbere muri Amerika. Ni mu gihe ubu, ubwato bufite inkomoko muri Amerika bukoreshwa hirya no hino ku Isi bungana na 0,1% gusa by'ubwato zose bwo ku Isi.
Ku ya 10 Ukwakira (10) 2025, Ubushinwa bwatangaje ko nabwo buzajya busaba imisoro ku bwato n’abashoramari b’Abanyamerika buhagarara mu byambu by’Ubushinwa. Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira (10), Beijing yatangaje ko nayo yatangiye guca imisoro mishya ubwato bufite inkomoko, butwarwa cyangwa bwubakiwe muri Amerika cyangwa bufite ibendera ry’Amerika.
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’ubuyobozi bwa Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika bwagaragaje ko Ubushinwa bukoresha politiki n’imikorere idahwitse kugira ngo buganze mu byerekeye ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu mazi, kubaka ubwato n'ibindi. Izo ngamba n’imikorere byatumye Amerika iyifatira ibihano.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


