Ukraine: Habaye umwuzure nyuma yo kurasa misile ku rugomero runini rwo hafi y’Umujyi Perezida avukamo.

Oleksandr Vilkul; umuyobozi w’umujyi wa Kryvyi Rih yatangaje ko Uburisiya bwateye misile ku rugomero ruri hafi y’umujyi wo mu majyepfo ya Ukraine ndetse no ku kigega cy’amazi biteza umwuzure.

kwamamaza

Bamwe mu baturage batuye mu duce tumwe na tumwe basabwe kwimuka nk’uko ubuyobozi bubitangaza. Vilkul yavuze ko nubwo bimeze bityo ibintu bikomeje kugenzurwa.

 Perezida Volodymyr Zelensky  wavukiye muri uyu mujyi,  yavuze ko Uburusiya ari igihugu cy’iterabwoba nyuma y’igitero cyagabwe ku kigega cya Karachunivske.

 Ukraine yatangaje ko kurasa misile kuri uru rugomero no ku kigega cy’amazi ari ibikorwa byo kwihorera k’Uburusiya kubera ibitero bya Ukraine  bwo kwisubiza ibice biri mu maboko yabwo.

 Ku wa gatatu, Zelensky yagize ati: "Muri abanyantege nke barwanya abasivili. Bamaze guhunga ku rugamba, bagerageza kugirira nabi ahantu bari kure cyane."

 Zelensky yavuze ko kurasa ku rugomero rw’amazi rudafite aho ruhuriye n’ibikorwa bya gisirikari bisa nko gushaka kwihimura kuri Ukraine kubera ibitero byo kwisubiza ubutaka bwayo.

 Vilkul yavuze ko ijoro ryose harashwe ibisasu bibiri kugira ngo amazi ava mu rugomero agana ku ruzi rwa Inhulets. Ikigega cy’amazi cyarashweho cyagemuraga amazi ku baturage bo kur’uyu mujyi barenga 600 000 mbere y’intambara.

 Abayobozi bavuga ko amazi yamenetse ku rugomero kandi yuzura inkombe z'umugezi, bitera umuzure ku mazu amwe. Mu gitondocyo kur’uyu wa kane, Vilkul yavuze ko amazi y’uruzi rwa Inhulets yagabanutse cyane kandi ko nta bantu  yahitanye.Kugeza ubu, Moscou ntacyo itarangaza kur’ibi bitero bya misile.

Icyakora mu mpera z'icyumweru gishize, ingabo z’Uburusiya zari ziyemereye ko zateye misile ku ngufu z’amashanyarazi bituma ibice bigira ingaruka ku baturage babarirwa mu mamiliyoni bo mu burasirazuba bwa Ukraine babaye mu icuraburindi kubera kubura umuriro.

 Ukraine ikomeze ibitero byo kwisubiza ibice bifitwe n'ingabo z'Uburusiya.

 Sep 15, 2022 - 13:53