
Imirwano ikaze mu burasirazuba bwa Congo: Abaturage benshi bahunga ibitero muri Kivu y'Epfo
Mar 17, 2026 - 11:20
Mu ijoro ryacyeye no mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ibitero by’indege za drone, imirwano y’intambara hagati y’ingabo za Leta ya RDC, wazalendo n'abandi bafatanyabikorwa ba FARDC n’umutwe wa M23 byateje abaturage benshi bo mu bice bya Mikenke, Kabunambo na Sange mu burasirazuba bwa Congo kuva mu byabo. Ibi bikomeje kuba mu gihe amahanga akomeje gushakisha ihagarikwa ry’intambara ariko imihate yo kugera ku mahoro ikaba itaratanze umusaruro.
kwamamaza
Abaturage bo mu gace ka Mikenke hafi ya Minembwe batangaza ko ibitero by’indege za drone by’ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa babo byibasiye ibice bituwe n’abantu, mu gihe mu kibaya cya Ruzizi havugwa urusaku rw'intwaro ziremereye.
Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi barimo guhunga i Kabunambo, aho ingabo za Leta zahanganye n’inyeshyamba za M23.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibitero by’ubukana bukomeye bidakwiye gucecekwa, kandi byibasiye abaturage badafite kirengera. Ku rundi ruhande, ingabo za Leta zatangaje ko ibitero byabo bigamije kurwanya abarwanyi ba Twirwaneho bafatanya na M23.
Imirwano ikomeje kandi mu kibaya cya Ruzizi, cyane cyane i Kabunambo hafi ya ‘centre’ ya Sange ku birometero 30 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira, aho urusaku rw’imbunda nini n’intoya rwumvikanye kuva mu gitondo. Ibi bitero bikurikirana ibyumweru bike M23 yari yarafashe Uvira iyivuyemo ariko bikavugwa ko abarwanyi bayo batagiye kure y'uyu mujyi.
N’ubwo hari imihate yo gushaka agahenge no guhagarika intambara, kugeza ubu nta gisubizo kirambye cyagezweho, ndetse impande zihanganye zihora zishinjanya kurenga ku masezerano y'agahenge yasinywe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


