Level Up your Biz amahirwe adasanzwe kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko

Sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na Inkomoko batangije icyiciro cya 3 cyo gufasha imishinga mito n’iciriritse kugira ngo hatezwe imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, mu kurubyarira inyungu no gutanga akazi ku bandi.

kwamamaza

Level up your Biz Initiative ni igikorwa cyashyizweho kugira ngo hatezwe imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, mu kurubyarira inyungu no gutanga akazi ku bandi.

Aretha Mutumwinka Rwagasore uyobora Inkomoko Entrepreneur Development, aravuga ko iyi gahunda ya Level Up your Biz ari amahirwe adasanzwe kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko byumwihariko mu kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ishoramari.

Yagize ati "umwihariko w'uyu mwaka ni ukureba cyane ku ikoranabuhanga, uruhare rwacu mu Nkomoko ni ukubaha amahugurwa, kubafasha kumva imishinga yabo, no kubafasha kongera abakozi muri iyo mishinga yabo".   

Kubwubuntu Ismael umwaka ushize mu cyiciro cya 2 yafashijwe n’Inkomoko mu mushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, ni umwe mu batanga ubuhamya ko ibi bikorwa bishobora guhindura ubuzima bwa bamwe mu rubyiruko rufite imishinga inyuranye.

Yagize ati "twari dufite ikibazo cyo kutabasha gusobanukirwa isoko turi gukoreraho kuko ni ikibazo duhuza n'abandi, nta bumenyi bw'uko imishinga ikorwa, tutanazi icyo sosiyete Nyarwanda ikeneye, byari ikintu cy'ibanze kuko ntabwo twari kubasha gucuruza ako gashya tuzanye tutari kubasha kugahuza nibyo sosiyete ikeneye, byari ngombwa ko tubasha kubanza kumva icyo kintu tukabasha gusobanura neza ibyo dukora kuburyo Umunyarwanda wese abasha kwibonamo".  

Bivugwa ko Level up your Biz Initiative imaze gufasha abagera ku bihumbi 43 mu myaka 11 ishize iki gikorwa gitangiye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 6, 2023 - 13:33