Burera: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa barasaba guhabwa umuriro w'amashanyarazi

Burera mu ntara y'Amajyaruguru mu murenge wa Rugarama abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa baravuga ko imyaka bawutujwemo babwirwa ko bagiye kubashyiriramo umuriro w’amashanyarazi none imyaka ikaba igiye kuba 5 ntawo barabona nyamara n’akomoka ku mirasire y’izuba yaramaze gufpa.

kwamamaza

Mu mwaka w’2017, nibwo aba baturage bo mu murenge wa Rugarama batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa, ngo aba baturage bari basezeranyijwe guhabwa umuriro w’amashanyarazi inzu zabo zamaze kugezwamo n’ibikoresho byayo, ariko ngo bisa nibirangiriye aho ahubwo bahabwa imirasire y'izuba yo kwifashisha nyamara ngo nayo ubu yamaze gupfa.

Ngo kuba naya akomoka k’imirasire y’izuba bari barahawe yaramaze gupfa, bituma uretse n’umwijima binubira, hari n’abajura bawitwaza bakaza kubiba muri uyu mudugudu wa Birwa, bagasaba ko bakongera gutekerezwaho nkuko na mbere byari byemejwe.

Icyakora Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira M.Chantal, avuga ko gahunda yo guha umuriro aba baturage igikomeje, gusa abagifite akomoka ku mirasire y'izuba bakabasaba kuyafata neza.

Yagize ati gahunda nayo irahari, iri mu nzira rwose gusa icyo tubasaba nuko abafite akomoka ku mirasire y'izuba mu gihe batarabona umuriro wo kumuyoboro munini bakomeza kuyafata neza kuko nayo ni amashanyarazi kandi yemewe muri politike y'igihugu yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ariko no mu buryo burambye bazabona n'umuriro w'amashanyarazi.

Nubwo ntampamvu yumvikana muri iyi nkuru yacu yicyatumye aba baturage umuriro bari bemerewe bagituzwa muri uyu mudugudu w'icyitegererezo batawuhabwa bikaba bigeze mu myaka 5, aba baturage bo bavuga ko mu gihe bazaba bawubonye bawitezeho  byinshi biberekeza mu nzira y’iterambere nkabaturijwe hamwe mu mudugudu ufatwa nk’uwicyitegererezo, ibi bikanatuma hari abakomeza kw’ibaza impamvu hakiri imidugudu yo hirya no hino mu gihugu itahwa ku mugaragaro byanditswe ko ibijyana nawo byuzuye ko yewe nibitarahagera bikavugwa ko bigezwamo mu gihe cyavuba, nyamara bigasa nibirangiriye aho.

Ni inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango star mu karere ka Burera.  

 Aug 29, 2022 - 08:15