U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika

Kuri uyu wa mbere u Rwanda rwifatanyije n’Abanyafurika muri rusange kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika, wizihizwa tariki 7 Ugushyingo buri mwaka.

kwamamaza

Amb. Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w’inteko y’umuco avuga ko uyu munsi usanze ubwanditsi mu Rwanda bukiri hasi, abanditsi ni bacye, inzu zisohora ibitabo ni nke ndetse bamwe mu banditsi ntibarumva neza iterambere ryo gukora ubwanditsi bwifashishije ikoranabuhanga, ibi ariko ngo inteko y’umuco iri gukorana mu buryo bushoboka n’abanditsi ngo bikosorwe, bityo nabo babashe gutera imbere.

Yagize ati " umubare w'Abanyarwanda bari mu bwanditsi bari mu ruganda rwose baracyari bakeya kandi n'umuco wo kwandika ibitabo no gusoma uracyari hasi, niyo shusho dufite mu Rwanda tumaranye n'igihe,zimwe mu ngamba zihari, turifuza y'uko abantu bari mu bwanditsi batangira gushyira ibitabo mu ikoranabuhanga ababicuruza babicuruze mu buryo bw'ikoranabuhanga, amasomero, byose nibijya ku ikoranabuhanga, bizazamura na rya soko rifite amatsiko yo kumenya u Rwanda riri hirya no hino".

Hon. Protais Musoni, Umuyobozi mukuru w'umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika ishami ry'u Rwanda, Pan African Movement Rwanda Chapter we avuga ko umuryango wa Afrika yunze ubumwe (AU) washyiriyeho amahirwe abanditsi b’abanyafurika yo kwihuriza hamwe bakishakamo ibisubizo mu bibazo bikiri mu ruganda rw’ubwanditsi, ashishikariza abanditsi kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati " umuryango wa Afrika yunze ubumwe (AU) wadushyiriyeho uruganiriro abantu bashobora kuba bakoresha bigatungana. isoko urarirema ntago ureka ngo rizizane ugomba gukora ibishoboka byose ukavuga ngo hari icyo ngurisha. twabanje gusoma gusa ariko noneho hazakurikiraho gusoma no kwandika, ushobora guha abantu bakandika ibitekerezo byabo bishingiye kubyo wasomye kugirango uzamure bwa bumenyi bwo gushaka ibisubizo atari ibyo basomye gusa". 

Abanditsi biyemeje gukoresha umuvuduko w’ikoranabuhanga isi igezeho, rikabafasha kwandika no kugeza kure ibyo banditse no gukora ubushakashatsi, bavuga kandi akamaro ko kugira umuco wo kwandika ndetse no gusoma.

Umwe yagize ati "haba mu muco, mu buzima busanzwe umuntu abeshejweho n'ubumenyi, ubumenyi tubukura mu buryo butandukanye harimo n'ubwo buryo bw'abanditsi bandika tukabasha kumenya ubwo bumenyi biciye muri ibyo bitabo twasomye kandi burya umuntu akenera ubumenyi, hari ibyo wigira ku bandi byose binyura yuko bibashije kwandikwa umuntu akagira umuhate wo kubimenya kuko mu buzima tubaho twiga".     

Undi yagize ati "uwanditse ibijyanye n'ubuzima iyo usomye icyo gitabo cyanditse ku buzima urasobanukirwa cyane mbese usanga n'umuntu wasomye ibitabo byinshi ku buzima wagirango ni umuganga cyangwa se ukagirango ni umwarimu kuko yasomye byinshi, umuntu agira ubumenyi bwinshi no kuba umuntu yabasha kuvuga imbere y'abantu, no kuba umuntu yagenda akagira icyo akora n'ukuvuga ngo tuba twasomye kandi si n'abanditsi b'ibitabo bonyine ikintu cyose cyanditse hariya iyo ukibonye uba ubonye amakaru baba bakwigishije, rero umwanditsi ni umuntu ukomeye mu buzima bwacu".    

Kuru uyu munsi Mpuzamahanga w’Abanditsi Nyafurika, urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwashimiye abantu batandukanye ndetse n'ibigo bagira uruhare mu bwanditsi bw’ibitabo bagira uruhare mu iterambere ry’ubwanditsi bw’ibitabo , hagamijwe kubashyigikira no kubafasha kubera abandi urugero.

Mu gushimira abafasha ibitabo by’Abanditsi kugera kure hashimiwe na Isango Star kubw'ikiganiro "Ibitabo n'Amateka" gitambuka ku Isango Star TV. 

Kuru uyu munsi kandi habayeho umwanya wo kuganuza ibitabo abanyeshuri ba Kaminuza banasabwa kwimakaza Umuco wo gusoma no kwandika.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi Nyafurika uyu mwaka ufite Insanganyamatsiko igira iti “Ubwanditsi Nyafurika mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya.”

 Nov 8, 2022 - 12:17