Hari abitwaza imyemerere bakabangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Hari bamwe mu bizera Imana bavuga ko imyemerere yabo ishingiye kuri Bibiliya ibemerera ku kutiga, kudahabwa serivise z’ubuvuzi kuko binyuranije n’ijambo ry’Imana .

kwamamaza

Imyemerere ni kimwe mu biranga umurage w’abanyarwanda. Kuva imyemerere ishingiye ku madini yakwinjira mu Rwanda, hakunze kugaragara imyemerere iheza abantu mu rujijo, rukururwa no kudasobanukirwa inyigisho zishingiye kuri bibiliya, uko iminsi ihita imyemerere igenda ihinduka kugeza naho bamwe bavuga ko kwiga ataribyo, ndetse no kwivuza cyangwa kubahiriza gahunda zindi za Leta bakavuga ko bo bagendera ku mahame ya bibiliya.

Nkunda Evaliste ashinzwe ibikorwa by’ubuzima mukarere ka Nyarugenge avuga ko koko iki kibazo cy'imyumvire ituruka ku myemerere gihari ariko ko bitemewe ahubwo ko bagomba kwegerwa nabo bakajyana n’igihe isi igezemo ndetse n'umuvuduko w'iterambere ry'igihugu.

Yagize ati "ku kijyanye n'imyizerere cyangwa se imyemerere y'iyobokamana ku bantu iratandukanye ku bantu benshi ariko mu gihe tugezemo kubuza uburenganzira umwana cyangwa se abantu bagashyira ibintu mu bana no mu miryango ntabwo ari ibintu byiza, igihe turimo twavuga ko abafite iyo myemerere ibuza abantu kujyana n'igihe ku babikora ni ubujiji, ntibyemewe ntibigomba no gukorwa, ni ukwegerwa bakagirwa inama".   

Inzobere mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko akenshi bene aba bantu bafite bene iyi myuvire ishingiye ku myizerere bibagiraho ingaruka zitandukanye zinagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, nkuko bivugwa na Dynamo Ndacyayisenga umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC.

Yagize ati "umwana utarahawe serivise zo gukingizwa ashobora kugirwaho ingaruka zirimo kuba yakibasirwa n'indwara zikaba zanamwica, ashobora kugira ibibazo by'uko iyo mitekerereze ishobora kugenda imugiraho ingaruka nyinshi, ni wa muntu ushobora kugira uburwayi bwo mu mutwe kandi uko bigenda bimara igihe afite imyumvire nkiyo ahabwa amakuru atandukanye bishobora kumuviramo ibibazo by'indwara zo mu mutwe".

Yakomeje agira ati "Igikorwa buri gihe nuko abo bantu akenshi baba ari abantu bafite ibibazo by'ubumenyi, uzasanga n'abo bantu iyo bafite n'abarwayi bo mu mutwe bari mu miryango ntabwo bemera kubavuza ahubwo uzasanga bagenda bakamutsimbararaho bakamuzirikira mungo ntabe yahabwa ubuvuzi ahubwo bagahora bumva ko bazamusengera". 

Iyi myumvire akenshi yatangiye kera urugero nko ku ngoma y’Umwami w’Abongereza James watwaye ubwo bwami kuva mu wa 1603-1625, ni nawe wacapishije Bibiliya yamwitiriwe mu wa 1612. Ni we washyizeho gahunda yo kurahirira kuri Bibiliya igihe cyose umuyobozi arahirira kuzubahiriza inshingano ze.

Bibiliya akenshi niyo abenshi bashingiraho bayisoma bakanayisoma nabi bigatuma bahindura imyumvire ibaganisha kubuyobe.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 Sep 20, 2023 - 14:40