OMS iraburira abaturiye ku mipaka y'u Rwanda na Uganda kwitwararika bakirinda Ebola

Abatuye hafi y’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda nyuma y’uko bigaragaye ko muri icyo gihugu harimo icyorezo cya Ebola, abatuye mu karere ka Burera baravuga ko bafite ubwoba bw’uko hatabaye ubushishozi iki cyorezo cyazanwa n’abavayo.

kwamamaza

Hagiye gushira igihe kingana n’ukwezi icyorezo cya Ebola cyongeye kubura umutwe mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda,  ni igihugu gihana imbibi cyane n’u Rwanda kuburyo uretse no kuba hari abashyingirana, hari n’abanyarwanda bahinga hakurya mu baturanyi. Ibituma abanyarwanda batuye hafi y’imipaka aha mu karere ka Burera bavuga ko bahangayitse ku bwacyo.

Dr. Albert Tuyishime umukobozi ushinzwe ishami ryo kurinda no gukimira indwara z'ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC,avuga ko hari gushyirwaho ingamba zirimo kubanza gushyira mu kato abavuye muri Uganda akanasaba aba baturage kwihutira gutanga amakuru y’uwo babonanye ibimenyetso.

Yagize ati "ubu rero imwe mu ngamba z'ibanze harimo gukumira ko hari ubwandu bwakwinjira mu gihugu nabo kumva ko bagomba kwitwara uko bikwiye mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyo cyorezo haba ari ukumenya aho kirimo kigaragara bityo umuntu akaba yakwirinda kuba yakora ibyatuma acyandura cyangwa se n'indi myitwarire yose nuko isabwa kugirango abantu bakomeze birinde ni uruhare rero rwa buri munyarwanda ntago ari uruhare rwa Minisiteri y'ubuzima gusa".  

Ni mugihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riburira abanyarwanda by’umwihariko abaturanye n’imipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda kwitwararika kuko iyi virusi nshya ya Ebola itarabonerwa urukingo igashimangira ko ari iby’ingenzi cyane kwirinda nkuko Dr.Brian Chirombo uhagarariye uyu muryango mu Rwanda abisobanura.

Yagize ati "iyi virusi ya Sudan iri no muri Uganda, ubu ntiturayibonera urukingo,ntamiti dufite twakoresha kuriyo, rero iby'ingenzi ku rwego rwo hejuru, umuntu yakeka ko yanduye akajya kwa muganga bayimusangamo akahaguma kubera ko asubiye mu bandi baturage yayikwirakwiza mu buryo bworoshye".

Iyi virusi nshya ya Ebola yagaragaye mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, yaturutse muri Sudan  iri kugaragara cyane cyane muduce twa Guru na Mubende two muri iki gihugu cya Uganda, kugeza ubu inzego z'ubuzima zo muri Uganda zigaragaza ko iki cyoroze kimaze kwica abantu 19.

Inkuru ya Emmanyel Bizimana Isango Star mu karere ka Burera

 Oct 17, 2022 - 07:20