RDC: Visi Perezida wa Sena yeguye kubera impaka mu Nteko Ishinga Amategeko

Modeste Bahati Lukwebo wari Visi Perezida wa kabiri wa Sena ya DRC yeguye ku mwanya we nyuma y’igitutu cy’abasenateri bagenzi be bari bamaze gutangiza ubusabe bwo kumweguza bamushinja kudakora neza inshingano ze. Ibi byabaye ku wa 18 Werurwe (03) 2026, mu gihe iki kibazo kiri no guhurirana n’impaka zikomeye ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga n'ibibazo by'umutekano mu Burasirazubabw'iki gihugu.

kwamamaza

Icyemezo cya Bahati Lukwebo cyaje gikurikira ishyirwaho rya komisiyo idasanzwe ya Sena igomba gusuzuma ubusabe bwo kumweguza bwari bwatanzwe n’abasenateri batishimiye imikorere ye.

Mu ibaruwa ye y’ubwegure, yavuze ko atabitewe no kwemera ibyo ashinjwa, ahubwo agamije kugarura ituze muri Sena no kwirinda ko ibikorwa by’uru rwego bikomeza guhungabana. Yashimangiye ko inshingano ze yazisohoje neza kandi ku gihe ahubwo abashakaga kumweguza ari impamvu za politiki.

Intandaro y’izi mvururu zishingiye ku magambo yatangaje ku wa 4 Werurwe (03) 2026 i Kinshasa, aho yavuze ko ibibazo bya RDC bidaturuka ku mategeko ariho, ahubwo biterwa n’imyitwarire y’abayobozi bamwe. Ibi byakuruye impaka mu ihuriro ry'amashyaka riri ku butegetsi, bamwe bamushinja kutubaha Perezida Félix Tshisekedi.

Nyuma y’aho, senateri Dany Kabongo yatangije ubusabe bwo kumweguza, bwashyikirijwe Sena ku wa 16 Werurwe (03) 2026, ashinja Bahati kutuzuza neza inshingano ze, ibyo we yahakanye avuga ko ari igitutu cya politiki.

Ibi bibaye mu gihe muri RDC harushaho gukaza impaka ku ngingo zitandukanye, zirimo izijyanye m'umutekano mu Burasirazuba bwayo ndetse n'ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rigamije kwemerera Perezida Tshisekedi kwiyamamariza indi manda. Bamwe mu banyapolitiki bagaragaje kutabishyigikira, impaka ziriho bazihuza n’ihindagurika ry’imbaraga mu nzego za politiki, harimo na Sena, ishobora kugira uruhare rukomeye muri iyo gahunda.

@Radio Okapi

 Mar 19, 2026 - 12:52