
Ethiopia yatashye uruganda runini rwa mbere muri Africa
Sep 9, 2025 - 17:29
Ethiopia yatashye ku mugaragaro umuyoboro w’amashanyarazi rwubatswe ku mugezi wa Nil (Grand Ethiopian Renaissance Dam – GERD) ku wa kabiri, ku ya 9 Nzeri (09) 2025. Uru rugomero rwuzuye rutwaye miliyari 5 z’amadolari ndetse rwitezweho nk’izingiro ry’iterambere ry’igihugu. Nimugihe ukomeje kuzamura umwuka mubi hagati yayo na Misiri.
kwamamaza
Umuhango wo gutaha uru rugomero witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Somalia, Djibouti na Kenya. Uyu mushinga watangiye kubyara amashanyarazi mu 2022, ubu ugeze ku bushobozi bwo gutanga megawatt 5,150, ndetse ni umwe mu mishinga y’amashanyarazi 20 ikomeye ku isi.
Abiy yavuze ko uyu mushinga ugamije guteza imbere Ethiopia no guha amashanyarazi abaturage bawo bose ndetse ugasagurira n’akarere, aho gushyira mu kaga abaturanyi bayo.
Yagize ati: “Ethiopia yubatse uyu mushinga kugira ngo izamuke, ifashe akarere kose kubona amashanyarazi, kandi ihindure amateka y’abirabura. Ariko na gato si ugushaka kubangamira abaturanyi bayo.”

Ethiopia ivuga ko uyu mushinga uzanafasha mu kugabanya imyuzure no guha amazi yo kuhira imyaka y'abaturanye. Ariko wazamuye umwuka mubi mu Misiri na Sudani bamaze igihe bagaragaza impungenge.
Misiri, yegamiye kuri Nil ku kigero cya 90% cy’amazi akoreshwa, ivuga ko uyu mushinga ushobora guhungabanya ubuzima bw’igihugu ndetse ugateza amapfa kuko umugezi wa Nil ukoreshwa cyane mu kuhira imyaka.
Kuva mu 2011 hubakwaga GERD, Misiri yakomeje kwanga uwo mushinga, ishingiye ku masezerano y’amazi ya Nil akomoka ku gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza.
Sudan nayo yasabye ko habaho amasezerano yemewe n’amategeko ku bijyanye no kuzuza uru rugomero n’imikoreshereze yacyo, ariko inagaragaza ko ishobora kungukira mu kugabanyirizwa imyuzure no kubona amashanyarazi ahendutse.

Kugeza ubu, ubushakashatsi bwerekana ko ntaruhungabana rukomeye rwagaragaye mu mazi asanzwe yisuka mu bihugu byo munsi ya Etiyopiya, cyane cyane kubera imvura nyinshi n’uburyo bagenzuye uko ikiyaga cyuzuzwa.
Uyu mushinga wubatswe ku ngengo y’imari yavuye imbere mu gihugu, aho Banki Nkuru ya Etiyopiya yatanzemo 91%, naho abaturage bagatanga imigabane n’impano zingana na 9%. Communication Ku baturage, GERD ni isoko y’ishema n’icyizere cy’iterambere.
Nyuma yo gutaha uru rugomero rw'amashanyarazi, ubu igisigaye ni ukwagura imiyoboro y’amashanyarazi iyageza mu cyaro. Ni mu gihe mu gice cy' imijyi ifite amashanyarazi ku kigero cya 94%, naho abaturage bose bafite amashanyarazi ku kigero cya 55% gusa, nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza.

@reuters, rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


