Moïse Katumbi ntiyumva impamvu RDC yashoye mu makipe akomeye I Burayi igihugu cyugarijwe n'uruhuri rw'ibibazo

Moïse Katumbi, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaganye bikomeye icyemezo cya leta yo gutera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, arimo FC Barcelona, AC Milan na AS Monaco, avuga ko ari “ugusesagura guteye isoni” mu gihe igihugu cyugarijwe n'uruhuri rw'ibibazo, abaturage ba Congo barimo guhura n’ibihe bikomeye.

kwamamaza

Mu ibaruwa ifunguye yo ku wa 16 Nyakanga (07) 2025, Katumbi yandikiye Perezida Félix Tshisekedi amugaragariza ko gushyira amafaranga asaga miliyoni 43 z’amadolari mu masezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bidahuye n’ibikenewe cyane muri iki gihe.

Katumbi asanga iki cyemezo cy’ubutegetsi “kidafite umutima nama kandi kidahesha agaciro abaturage", aho abarenga miliyoni 25 bahanganye n’inzara ikabije, abandi barenga miliyoni 7 barahunze ingo zabo kubera umutekano muke, kandi babayeho nabi mu nkambi zitagira amazi meza, amavuriro cyangwa amashuri.

Ubusanzwe ubwo amasezerano na FC Barcelona yasinywaga ku wa 29 Kamena (06) 2025, yateganyaga ko RDC izajya yishyura hagati ya miliyoni 10 na 11.5 z’amayero buri mwaka, mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo ijambo “Heart of Africa” rigaragare ku myenda y'amakipe y’abagabo n’abagore, ndetse no mu bikorwa byamamaza. 

Si FC Barcelona yonyine yahawe inkunga, kuko AC Milan nayo yasinyanye amasezerano na leta ya Congo ya miliyoni 14 z’amayero buri mwaka, naho AS Monaco izajya ihabwa miliyoni 1.6 z’amayero buri mwaka.

Nyamara Katumbi abona ibyo bikorwa nta nyungu bifitiye umuturage wo hasi, usigaye arwana no kubona amafunguro cyangwa serivisi z’ubuzima.

Katumbi yagize ati: “Mu gihe leta yifuza ko izina rya Congo ryandikwa ku myenda y’amakipe y’i Burayi, abana bacu barapfa bazize inzara, abasirikare bacu bahembwa munsi ya $5 ku munsi, amashuri yacu araciriritse…”

Icyakora ibi byose byaragaragajwe na Minisitiri w’ubukerarugendo Didier M’Pambia nk’ingamba zo “kugarura isura ya Congo nk’igihugu cy’icyitegererezo muri Afurika” no gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari.

Ibyo Katumbi we asanga ari ugutiza umurindi no gutesha agaciro abaturage.

Yabwiye Perezida ati: “Ese umubyeyi yaha abana b’abandi amafunguro akareka abe bakamererwa nabi?”

Uyu muyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République, wanahoze ayobora ikipe ya TP Mazembe, yibaza uburyo igihugu kidashobora kubona ibihumbi 600 by’amadolari byo kurangiza shampiyona y’igihugu ariko kigatanga miliyoni nyinshi mu makipe y’amahanga, afite abakinnyi bahembwa neza kurusha ba minisitiri ba RD Congo.

Uyu munyapolitiki anenga ko leta yahaye agaciro ibirango by’amakipe y’i Burayi kurusha agaciro k’ubuzima bw’umwana w’Umunye-Congo, umusirikare uri kurwana adafite ibikoresho bihagije, umwarimu n'umuganga bahembwa intica ntikize nayo badahererwa igihe.  Avuga ko guverinoma ikwiye guhindura icyerekezo ikibanda ku bijyanye n’uburezi, ubuvuzi n’umutekano, aho gushyira imbaraga mu bikorwa bidatanga inyungu zigaragara ku buzima bw’abaturage.

Ese Congo yaba yarashyizwe ku gitutu na Visit Rwanda?

Aya masezerano aje hashize amezi make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, asabye amakipe nka Arsenal, Paris Saint-Germain na Bayern Munich guhagarika ubufatanye bafitanye n’u Rwanda binyuze mu kwamamaza “Visit Rwanda”, abishinja "kubeshya isura y’igihugu gifitanye uruhare mu mivu y’amaraso ameneka mu burasirazuba bwa Congo".

U Rwanda rwabihakanye kenshi ndetse ruvuga ko icyo rukora ari ugushyira ubwirinzi ku mipaka yabwo.

Bidateye kabiri, nanone u Rwanda nanone rwasinyanye amasezerano y'ikipe ya Atletico Madrid  yari yarigeze kunaniranwa na Congo mu kuyamamaza.

Icyakora umuntu ashobora kwibaza niba RD Congo yayobotse inzira yo kwamamaza ubukerarugendo  n'ishoramari nk'ikimenyetso cyo kwivugurura mu mikorere, cyangwa niba ari igikoresho cya politike.

@ radio okapi, reuters.

 Jul 18, 2025 - 09:17