RDC: Hateguwe inama ku rwego rw'igihugu ku kibazo cy'umutwe wa ADF

Ubuyobozi bw’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) bwatangaje ko kurwanya umutwe wa ADF, ukorera mu I Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidashoboka hifashishijwe igisirikare cyonyine. Bwasabye ko hakurea ibikorea byinshi bihuriweho birimo ibya igisirikare, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu rwego rwo guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bimaze imyaka irenga icumi byugarije Kivu y’Amajyaruguru n'intara ya Ituri.

kwamamaza

Mu nama ya kabiri y’ihuriro ry’intara ryiga ku kibazo cya ADF yabereye muri Beni ku wa 24 Gashyantare (02), Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za FARDC ushinzwe ibikorwa n’iperereza, Jacques Chaligonza, yatangaje ko kuva mu 2014 abasirikare barenga 2.600 bamaze kugwa mu mirwano yo guhashya uyu mutwe witwaje intwaro.

Yashimangiye ko “iterabwoba ridashobora kurwanywa n’urwego rumwe,” asaba ko hakorwa ibikorwa bihuriweho kandi byagutse, kuko kurinda igihugu ari inshingano ya buri wese.

Iyi nama yahuje abayobozi ba gisivile n’aba gisirikare ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, yari igamije gushaka ingamba nshya zo kurandura burundu umutwe wa ADF umaze imyaka irenga icumi uteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi w’u Bubiligi muri RDC, Roxane de Bilderling, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye busesuye, igisirikare kigakomeza ibikorwa byo ku rugamba, sosiyete sivile igatanga amakuru no gufasha abaturage gukomera, mu gihe abafatanyabikorwa mpuzamahanga batanga inkunga mu bya dipolomasi ndetse n’ibikoresho.

Ku ruhande rwa MONUSCO, Gen. Givens Kishombe yasabye abaturage kongera gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, hagamijwe kumenya hakiri kare imigambi y’umwanzi no kuyikumira.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye na Guverineri w’Intara, Gen. Evariste Kakule Somo, ndetse iba iya mbere ibaye ku rwego rw’igihugu ku kibazo cya ADF. Radio Okapi ivuga ko intego ari ukuva ku ngamba zishingiye gusa ku gisirikare, hagashyirwaho umurongo mushya ushingiye ku bufatanye bw’inzego zose, uzashingirwaho mu gushimangira umutekano muri Nord-Kivu na Ituri.

 Feb 25, 2026 - 10:43