Israel yarahiye kwambura Hezbollah intwaro binyuze mu ntambara cyangwa dipolomasi

Mu gihe agahenge kari kugana ku musozo, Israel yatangaje ko igamije kwambura Hezbollah intwaro ikoresheje igisirikare na dipolomasi. Ni mu gihe ibiganiro biteganyijwe hagati ya Liban na Israel byitezwe ku wa 23 Mata (04) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gushidikanywaho, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu majyepfo ya Liban.

kwamamaza

Umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwo hagati ukomeje gututumba, nyuma y’uko Israel itangaje ko ifite umugambi wo kwambura Hezbollah intwaro burundu, ikoresheje imbaraga za gisirikare n’inzira za dipolomasi.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko iyi ari intego nyamukuru igihugu cye gihagazeho mu bikorwa biri kubera muri Liban, ashimangira ko badateze kuyivaho.

Ibi bije mu gihe hateganyijwe ibiganiro bishya hagati ya Liban na Israel, bizabera muri Amerika, bigamije gushaka umuti w’igihe kirekire ku makimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi. Icyakora, impungenge ni nyinshi ku musaruro wabyo bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu n’abafatanyabikorwa babyo.

Ku rundi ruhande, Israel yamaze gushyiraho icyo yise “umurongo w’umuhondo” mu majyepfo ya Liban, ugaragaza agace ishaka kugenzura nk’akarindiro (zone tampon). Iki cyemezo kigamije, nk’uko Israel ibivuga, kurinda abaturage bayo batuye hafi y’umupaka.

Nubwo hari agahenge katangajwe ku wa 16 Mata (04), ibikorwa bya gisirikare byarakomeje. Ingabo za Israel zikomeje gusenya inyubako n’ibikorwaremezo mu majyepfo ya Liban, mu rwego rwo gushyiraho agace katagomba guturwamo n’abaturage, gafite  ibilometero 5 kugeza kuri 10, kiswe umurongo w'umuhondo.

Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko abasirikare bahawe amabwiriza yo gutuma ubuzima budashoboka, hagamijwe kubuza abaturage bahunze gusubira mu byabo, aho bamwe mu mpuguke bavuga ko bishobora kuba byaba ibyaha by’intambara.

Hagati aho, umubano hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuzamo ubushyamirane, aho impande zombi zikomeje guterana amagambo akakaye ashobora gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro butegerejwe muri Pakistan. Kugeza ubu, Amerika yatangaje ko itsinda riyihagarariye berekeje muri iki gihugu, naho Iran ntacyo iratangaza uretse impungenge zo kwizera Amerika.

@RFI

 Apr 21, 2026 - 11:13