Iran na Amerika batangiye ibiganiro mu gihe iterabwoba rya gisirikare rikomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare (02), Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro biri kubera i Genève mu Busuwisi, bigamije gukemura amakimbirane ku mushinga wa nikereyeri wa Teheran. Ni mu gihe Washington ikomeye ku gihe ntarengwa yahaye Iran cyo kuba yafashe umwanzuro cyangwa hagakoreshwa imbaraga za gisirikare. Naho Iran igasaba ko ibiganiro byibanda kuri nikereyeri no gukurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe.

kwamamaza

Gusa kuri ubu, abahagarariye Iran na Amerika bongeye guhurira i Genève mu biganiro biri kuba ku buhuza bwa Oman, mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje gushyira abantu mu gihirahiro. Ibiganiro ni icyiciro cya gatatu bikaba bifatwa nk’iby’ingenzi mu kugena niba hazaboneka umuti wa dipolomasi cyangwa niba ibintu bishobora gufata indi ntera.

Ku ruhande rwa Amerika, mbere y'itangira ry'ibiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio yatangaje ko hari “ikibazo gikomeye”, ashinja Teheran kwanga ko gahunda yayo ya misile balistique ishyirwa ku murongo w’ibiganiro. Washington ivuga ko ishaka ibisubizo bifatika ku ngingo eshatu: nikereyeri, misile balistique n’inkunga Iran iha imitwe yitwaje intwaro mu karere.

Iran yo ivuga ko ibiganiro bigomba kugarukira gusa ku kibazo cya nikereyeri. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Teheran izibanda ku gusaba gukurirwaho ibihano by’ubukungu biyirembeje no gushimangira uburenganzira bwayo bwo gukoresha ingufu za nikereyeri mu buryo bwa gisivili.

Perezida wa Iran Massoud Pezeshkian yahakanye ko igihugu cye gishaka intwaro za nikereyeri, ashimangira ko Umuyobozi w’Ikirenga Ali Khamenei yamaze gutangaza ko Iran itazigera igira bene izo ntwaro, haba ku mpamvu z’inyigisho n’iza politiki.

Mu rwego rwo gutuma ibiganiro bigira ireme mu bijyanye na tekiniki, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikereyeri (AIEA), Rafael Grossi, yifatanyije n’impande zombi nk’indorerezi. Biteganyijwe ko agaragaza ubunararibonye ku bijyanye n’urwego Iran igezeho mu gutunganya uranium ndetse n’ibipimo mpuzamahanga bigomba kubahirizwa.

Hagati aho, Perezida wa Amerika Donald Trump akomeje kohereza ingabo nyinshi mu karere ka Golfe, avuga ko agamije kubuza Iran gukora igisasu cya nikereyeri. Nubwo akomeje kugaragaza ko ahitamo inzira ya dipolomasi, yanavuze ko ashobora gufata icyemezo mu minsi 10 kugeza kuri 15 iri imbere, ibintu byatumye impungenge ku bishobora gukurikiraho ziyongera.

Hari abavuga ko niba ibiganiro byibanze koko kuri nikereyeri bishobora kuvamo amasezerano aruta ayashyizweho mu 2015. Icyakora, haracyari urujijo ku murongo ntarengwa Washington ishyiraho, n’icyo yakora igihe Iran itajya mu murongo w'ibyo isabwa. 

Mu gihe impande zombi zivuga ko zifunguye ku biganiro ariko zigakomeza no gutegura inzira ya gisirikare. Israel yari yagaragaje ko n'intwaro za Balistike ziyongera ku bigomba kuganirwaho kubera biri mu biteza umutekano muke mu karere kuko Iran ibiha imitwe y'iterabwoba ifasha, ariko ibiganiro bya Genève bishobora kuba intambwe igena niba hazaboneka amahoro arambye cyangwa niba akarere kazinjira mu bihe bishya by’umwuka mubi ushobora kuvamo intambara.

@RFI

 Feb 26, 2026 - 16:15