
Iran yatangaje ko iri gusuzuma amasezerano mashya y’amahoro yatanzwe na Amerika
May 21, 2026 - 11:01
Iran yatangaje ko iri gusuzuma icyifuzo gishya cya Amerika kigamije guhagarika burundu intambara imaze igihe mu burasirazuba bwo hagati. Ni mu gihe Pakistan ikomeje guhuza impande zombi ngo harebwe niba haboneka amasezerano arambye y’amahoro, nubwo Perezida Trump akiri hagati y'ibiganiro n'intambara.
kwamamaza
Iran yatangiye iryo suzuma ku mugoroba wo ku wa Gatatu nyuma y’uko Tehran yakiriye ubutumwa bushya bwa Washington bwanyujijwe muri Pakistan iri gukora nk’umuhuza hagati ya Iran na Amerika. Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko adashyize igitutu ku biganiro ariko yemera ko ibintu bikiri hagati y’amahoro n’isubukurwa ry’imirwano.
Mu rwego rwo gukomeza ibiganiro, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan, Gen. Asim Munir, ategerejwe i Tehran kuri uyu wa Kane. Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko uru ruzinduko rugamije gukomeza ibiganiro by’amahoro n’abayobozi ba Iran nyuma y’urundi ruzinduko ruheruka gukorwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Pakistan.
Icyifuzo Iran iheruka gushyikiriza Amerika gisaba ko imirwano ihagarara ku mpande zose zirimo na Liban, ingabo za Amerika zikava mu bice biri hafi yayo ndetse hakishyurwa indishyi z’ibyangijwe n’ibitero bya Amerika na Israel.
Hagati aho, muri Amerika ubwumvikane ku ntambara ya Iran bukomeje guteza impaka muri politiki y’imbere mu gihugu. Sena ya Amerika yatangiye gusuzuma umwanzuro usaba ko ingabo z’Abanyamerika ziri muri iyi ntambara zataha.

Abasenateri b’Abademokarate bavuga ko Perezida Donald Trump yatangije ibikorwa bya gisirikare atabiherewe uburenganzira na Kongere nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Amerika. Perezida Trump we akavuga ko uruhushya rwa Kongere rutari ngombwa kuko hari agahenge kariho hagati y’impande zihanganye.
Nubwo uwo mwanzuro ushobora kutagira imbaraga nyinshi kubera ko Perezida Trump ashobora kuwushyiraho veto, abawushyigikiye bavuga ko ari uburyo bwo kongera kwibutsa ko Kongere ari yo ifite ububasha bwo kwemeza intambara no kohereza ingabo mu bikorwa bya gisirikare.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


